Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ziri gukora ibikorwa bigaragaza ko zitegura intambara ikomeye mu Kibaya cya Rusizi.
Ihuriro ryโingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ryategetse abaturage bose batuye i Luvungi nโutundi duce duherereye muri ako karere kwimukira mu mujyi wa Uvira, mu rwego rwo kwitegura imirwano ikomeye hagati yโiri huriro nโabarwanyi bโumutwe wa M23.
Amakuru Kasuku Media ikesha bamwe mu baturage batuye i Luvungi aravuga ko ingabo za Congo zabasabye kuva muri ako gace nโinkengero zako, guhera ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2025.
Umwe mu baturage yabwiye Kasuku Media ati:
“FARDC nโingabo zโu Burundi badutegetse kuva i Luvungi tukimukira mu mujyi wa Uvira.”
Yakomeje agira ati:
“Bari kutubwira ko iki gice kigiye kuberamo imirwano ikomeye hagati yabo nโabarwanyi ba M23.”
Luvungi iherereye mu Kibaya cya Rusizi, muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu yโAmajyepfo. Aha hantu hakigaruriwe nโihuriro ryโingabo za Congo, harimo FARDC, ingabo zโu Burundi, nโimitwe yitwaje intwaro irimo FDLR (irwanya ubutegetsi bwโu Rwanda) nโumutwe wa Wazalendo uzwiho gusahura imitungo yโAbanye-Congo cyane cyane Abanyamulenge bo mu misozi ya Uvira, Fizi, na Mwenga, ndetse no mu mujyi wa Uvira.

Iri huriro ryโingabo ryategetse abaturage kwimuka nyuma yโuko ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba, uherereye muri teritware ya Walungu, hafi nโIkibaya cya Rusizi.
Si umujyi wa Kaziba gusa wafashwe na M23, kuko banigaruriye imisozi itandukanye iri muri ako gace, harimo nโiyegeranye n’uduce twa teritware ya Uvira.
Kugeza ubu, hari imisozi imwe ikigenzurwa nโingabo za FARDC nโizโu Burundi, harimo uwa Nabumbu, Mufo, Miti-mbili na Namushwaga. Ariko imisozi ya Cibanda, Ngando, Chihumba, Murambi, Bushyenyi ndetse na centre ya Kaziba biri mu maboko ya M23.
Ubu impande zombi zirashamiranye bikomeye, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose imirwano ikaze ishobora kwaduka.















