Mu gihe byari bimaze gufatwa nk’ibyarangiye, aho Carlo Ancelotti yiteguraga gutoza Ikipe y’Igihugu ya Brazil, ikipe ya Real Madrid yateye umugongo iyi gahunda, ivuga ko idashyigikiye ko umutoza wayo ahita yerekeza muri Brazil.
Amakuru yizewe aturuka i Madrid yemeza ko hari hamaze iminsi habayeho ubwumvikane buke bwatewe n’amagambo hagati ya Ancelotti n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brazil (CBF), ndetse hanatangira gutegurwa amasezerano yanditse.
Ibi byose byabaye mu buryo butunguranye Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, kuko nta makuru na make yari yahawe kuri aya masezerano.
Ibibazo bikomeye byaje kuzamuka ubwo Real Madrid yanze kwishyura amafaranga y’ishimwe (exit fee) yari agenewe kuvanaho amasezerano ya Ancelotti mbere y’igihe.
Ibi byateje impagarara mu bayobozi ba CBF, bifuza ko umutoza mushya aba yamaze gusinya mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Real Madrid, mu gukomeza guharanira kubaka ikipe ikomeye, ntishaka ko Ancelotti agenda vuba na bwangu. Ibi binahuye n’uko ubuyobozi bwa CBF butifuza gutegereza igihe kirekire, kuko bwari bwamaze gutangaza ku mugaragaro ko Ancelotti ari we ugiye gusimbura Fernando Diniz.
Nubwo Ancelotti atigeze abivugaho byinshi mu ruhame, abantu be ba hafi bavuze ko yumvaga ashishikajwe n’iki gikorwa cyo gutoza Brazil, ariko atari yiteze ko Real Madrid yamushyiraho imbogamizi.
Amakuru menshi aravuga ko impande zombi zishobora kwicara ku meza kugira ngo basubiremo ibiganiro, ariko igihe gishobora kutabyihanganira.
Ubu hategerejwe kureba niba CBF izashaka undi mutoza cyangwa niba izakomeza gushaka uburyo bwo kumvikana na Real Madrid kugira ngo Ancelotti abone uko yerekeza i Rio de Janeiro.
