Abafana bagera ku 6,000 bari baje kureba imyitozo ya Real Madrid, babona n’amahirwe adasanzwe yo gukurikirana imyitozo y’ikipe y’ibikomerezwa.
Bamwe muri bo bari bafite ibyapa bisaba imyenda y’abakinnyi bakunda, bigaragaza kubw’urukundo n’ubusabane bafitanye na Real Madrid.
Uyu mwaka urikurangira wa 2024, Real Madrid yatwaye igikombe cya Shampiyona ya LaLiga, Uefa Super Cup, Igikombe cya Espagne, ndetse n’igikombe cy’Isi cy’amakipe (Intercontinental Cup).
Byongeye kandi, Madrid yasohoje icyifuzo cyari kimaze igihe kinini cyo kuzana Kylian Mbappé, umukinnyi w’icyamamare wahoze ari mu ikipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa Paris Saint-Germain (PSG), aho yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bagomba kongera ingufu muri iyi kipe.