Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe witwaje intwaro Red-Tabara wagabweho ibitero bikaze mu Mibunda.
Mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16/10/2024, ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC hamwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc), zagabye igitero gikaze ku nyeshamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ni mu gihe ibice byo muri Secteur ya Itombwe.
Aka gace karimo ibirindiro bya Red-Tabara, ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zaraye zigabyemo igitero ahitwa Kabelukwa, mu gace gaherereye i grupema ya Basimunyaka muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, ahazwi kandi ku izina rya Mibunda nk’uko ubwoko bw’Abanyamulenge bakunze ku hita.
Nta biramenyekana byaba byangiritse mur’icyo gitero, usibye ko amakuru kugeza ubu ahari nuko Red-Tabara yatakaje biriya birindiro, aho abarwanyi bayo bahise banahungira mu mashyamba yo muri ibyo bice.
Ariko nk’uko bamwe muri iz’i ngabo z’u Burundi bari mu bagabye icyo gitero babwiye abaturiye mu Mibunda ko batitonze byaza kubagiraho ingaruka zikomeye, baje gukomeza gukurikira ziriya nyeshamba za Red-Tabara, ndetse gahunda yabo ikaba ari uku zirwanya kugeza bazirimbuye.
Iki gitero cyagabwe mu gihe aka gace ko mu Mibunda kari kamaze kugeramo ingabo nyinshi z’u Burundi, zaje ziva i Bujumbura, ku Ndondo ya Bijombo na Minembwe utwo twari uduce twibasiwe n’icyo gitero. Imyaka ibaye itatu Ingabo za TAFOC zibarirwa mu magana ziri ku misozi miremire y’Imulenge itandukanye, n’ubwo nta kintu kinini zihindura ku byo gusenya imitwe y’itwaje intwaro irwanya u Burundi nka Red-Tabara, FLN ya Gen Aloys Nzabampema n’indi itandukanye.
Ingabo z’u Burundi zatangiye kujyana ku bwinshi mu Mibunda nyuma y’ibitero bikomeye bya gabwe kuri izo nyeshamba mu mpera z’ukwezi kwa Knama kuyu mwaka wa 2024. Ni ibitero byatumye uyu mutwe wa Red-Tabara wimura ibirindiro byayo byabaga byubatse ku misozi itandukanye ikabyimurira mu mashyamba aherereye muri Mibunda nka Bukafu na Rungurungu.
Tubibutsa ko Ingabo z’u Burundi zigaba biriya bitero zifatanyije na Maï Maï, n’ingabo za RDC ndetse na FDLR.