
Rema Namakula yagaragaje ibanga ryihariye rihishe inyuma y’uburyo indirimbo ze zimwe mu zikunzwe cyane zagiye zikundwa cyane igihe cyo gutwita.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa YouTube, Rema yemeye ko indirimbo ze zakunzwe kurusha izindi akenshi yagiye azandika cyangwa akazisohora mu bihe yari atwite.
Yagize ati: “Numva nanongera gukora indi ndirimbo nimara kongera gutwita. Hari indirimbo nyinshi nakoze mu gihe nari ntwite, kuko iyo ntwite mpagarika ibintu byinshi, nkihugiraho, ariko ibyo bihe mbikoresha njya muri studio. Mpamara igihe kinini, nkazisohora nyuma.”

Rema yasobanuye ko akenshi ategereza ko abana be babanza gukura, nibura bagashyika ku myaka ibiri, mbere y’uko asohora indirimbo aba yarakoze mu gihe yari atwite.
Mu buryo bw’urwenya, yagaragaye asaba umugabo we Dr. Hamza Ssebunya, agira ati: “Mubwire Ssebunya abikore, mbone uko mbaha indi ndirimbo y’igitangaza.”
Rema Namakula ni umubyeyi w’abakobwa babiri: Aamal Musuuza yabyaranye na Eddy Kenzo, ndetse na Aaliyah Ssebunya yabyaranye na Dr. Hamza Ssebunya.
