
Rema Namakula yashimiye byimazeyo umwanditsi w’indirimbo wabaye n’umuhanzi, Shena Skies, ku bw’uruhare rukomeye yagize mu rugendo rwe rwa muzika.
Uyu muhanzikazi w’Umunya-Uganda yavuze ko Shena Skies ari we wanditse amagambo y’indirimbo ye yise “Loco”, yakoranye na Chike, umuhanzi w’ibyamamare ukomoka muri Nigeria, ndetse na DJ Harold. Iyo ndirimbo imaze imyaka itatu isohotse kandi imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.5 kuri YouTube.

Mu gushimira Shena Skies, Rema yagize ati:
“Shena Skies ni igitangaza. Ni we wanditse zimwe mu ndirimbo zikomeye cyane muri muzika nyafurika, ariko abantu benshi ntibajya babivugaho. Ni umuntu wihuta cyane, azi ibyo agezeho, kandi ni umunyabushobozi budasanzwe.”
Shena Skies amaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kwandika indirimbo, nubwo akenshi bikorwa mu ibanga, atigaragaza ku mugaragaro. Yandikiye abahanzi benshi indirimbo zakunzwe cyane, zatumye benshi babona izina.
Rema yakomeje avuga ko yumva igihe cye cyo kurushaho kwamamara no gusarura imbuto z’umuhate we cyegereje, ati:
“Numva ko igihe cyo kurushaho kumenyekana no gushimirwa n’abafana benshi kiri hafi. Impano yanjye iragenda igaragarira abantu benshi uko bwije n’uko bukeye.”
Uretse Shena Skies, Rema yanashimye undi mwanditsi w’indirimbo w’inararibonye, Dokta Brain, wamutunganyirije indirimbo “Go Mama” mu gihe kitageze no ku minota 30.
Yagize ati:
“Dokta Brain ni indashyikirwa, ni yo mpamvu yitwa ‘Brain’—ni uko afite ubwenge buhebuje. Numva n’iyo aba yicaye umunsi wose, yabasha kwandika album yose.”
Rema yashimangiye ko abanyamuziki bari inyuma y’ibyuma (abandika, abatunganya amajwi n’abatunganya amashusho) bafite uruhare runini cyane mu gutuma indirimbo zigera ku rwego rwo hejuru, nubwo kenshi batajya bahabwa agaciro bihagije.