Mu buzima busanzwe, abantu benshi bahora bashaka ahantu babonera akaruhuko n’akanyamuneza kabakura mu mihangayiko ya buri munsi. Icyakora, si buri hantu hose habasha gutanga ibyishimo uko ibishaka. Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, Bar & Resto Ti’Amo Lounge i Remera yongeye gutegura igitaramo kidasanzwe cyiswe “SOCIAL THURSDAY”, igitaramo gitegerejwe na benshi kandi kiraca impaka ugereranyije n’ibyo usanzwe ubona.
Ni igitaramo kiraba kirimo uruvange rw’umuziki ugezweho n’uw’ibihe bya kera, umuziki uraba uri kuvangwa n’aba-Dj b’abahanga barimo Dj Lou na Dj Rice, bazwiho kudasiga n’umwe wicaye. Abarasusurutsa abaribwitabira iki gitaramo ni Mc Pato, Jesca na CYCY, bose bazwiho ubuhanga bwo gushyushya imbaga no kuyobora ibirori mu buryo butanga akanyamuneza.
Waba warazengurutse henshi ushaka ahantu heza ho kuruhukira, ariko iki gitaramo cyo kuri uyu wa Kane ntikigucike. Ti’Amo Lounge yakubise ibiciro ishoka ku kigero cya 20% guhera saa 10:00 z’ijoro, mu rwego rwo guha abakiriya bayo amahirwe yo kwidagadura badahenzwe.
Rekeraho gukomeza wibaza byinshi; serivisi nziza n’isuku bihavugwa n’abatari bake. Tangira witegure wowe n’abawe, kuko SOCIAL THURSDAY ni ijoro ry’umunezero udasanzwe.
















