Resitora ya Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal, yitwa “Tatel Madrid”, yafunze imiryango burundu nyuma y’imyaka itatu ikorera mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid. Iyi resitora yari imwe mu zacuruzaga amafunguro ahambaye kandi yitabirwaga n’abakunzi b’imyidagaduro, abakinnyi b’ibihangange ndetse n’abakire batandukanye.
Resitora “Tatel Madrid” yafunguwe muri Werurwe 2022, ikaba yari igice cy’urunani rw’amaresitora ya “Tatel Group”, aho Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal bari mu banyamigabane bayo.
Yari iri mu gace kazwiho ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’amafunguro ahenze, gaherereye i Madrid. Kari agace kazwi cyane ku mafunguro nk’ayo mu Butaliyani, harimo Carbonara Pasta, ari nayo mpamvu benshi bayifata nk’iyari igamije gutanga serivisi ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, ifungwa rya Tatel Madrid ryatewe ahanini n’ihungabana ry’ubukungu bw’amasosiyete acuruza ibiribwa ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’inkwano n’ibikoresho byo gutegura amafunguro.
Mu myaka ishize, resitora nyinshi zo ku rwego rwo hejuru mu Burayi zahuye n’icyo kibazo, aho abafatanyabikorwa bamwe bagiye bakuramo imari yabo bitewe n’igihombo cyagiye kigaragara.
Nubwo iyi resitora ifunzwe, Cristiano Ronaldo na Rafael Nadal bakomeje kugira ibikorwa by’ubucuruzi mu yindi mijyi.
Aho Cristiano Ronaldo afite amahoteli menshi mu Burayi no muri Aziya, ndetse n’indi mirimo y’ubushabitsi irimo ibicuruzwa bijyanye n’imyambarire, ubuzima, n’ibiribwa.
Rafael Nadal nawe afite ibikorwa by’ubucuruzi birimo ibigo by’imyitozo ya Tennis ndetse n’andi maresitora afitanye isano na “Tatel Group”.
Nubwo bimeze bityo, abafana b’aba bakinnyi b’ibihangange n’abakunzi b’iyi resitora bibaza niba bazongera kugerageza kuyifungura mu yindi mijyi cyangwa se bagashora imari mu bindi bikorwa bifitanye isano n’ubucuruzi bw’amafunguro.
