Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere nka Rusizi na Kirehe, ndetse na Rutikanga Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyamasheke.
Aba bayobozi bakekwaho ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko. Ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zoherezwe mu Bushinjacyaha.
RIB yatangaje ko ibyo ari ingaruka z’iperereza rimaze iminsi ku mitangire y’amasoko mu Turere dutandukanye, ikibutsa abashinzwe gutanga amasoko kubahiriza amategeko, kuko kutayakurikiza ari icyaha kizakurikiranwaho ubutaruhuka.