Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku wa 23 Ukuboza 2025 rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo iperereza ryakorewe abantu batanu bakekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu. Iyi dosiye irimo uzwi ku izina rya Prophet Joshua, uri mu bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’imikoreshereze y’ifaranga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko dosiye yoherejwe mu bushinjacyaha nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’inzego zibishinzwe. Yagize ati: “Iperereza ryarangiye, dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe amategeko.”
Abandi bakekwa muri iyi dosiye ni Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua. Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, icyaha gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu no ku mutekano w’ifaranga.
By’umwihariko, Prophet Joshua we anakekwaho icyaha cyiyongera cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, bikaba bisaba ko atanga ibisobanuro bifatika by’uko yawubonye, nk’uko amategeko abiteganya.
RIB yibukije abaturage ko kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu ari icyaha gihanwa n’amategeko, isaba buri wese kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa byose byahungabanya ubukungu bw’igihugu. Dosiye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, hakaba hategerejwe icyemezo ku ntambwe zikurikiraho mu rwego rw’ubutabera.















