
Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky ni bo bari ku isonga ry’ibirori byo kwizihiza Met Gala byabereye i Manhattan ku wa mbere nijoro, aho ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye kugira ngo bishimishe kandi birebe igitaramo nyir’izina – inda nshya ya Rihanna!
Nibyo koko! Rihanna utwite ndetse n’uwamuteye inda A$AP Rocky bari indobanure y’iryo joro – by’umwihariko muri Jean’s Restaurant iherereye muri Manhattan, aho ibirori byatangiriye. Rihanna na Rocky binjiye bambaye imyenda y’akarusho ibereye ibirori bikomeye.
Amafoto agaragaza uko byari bimeze, A$AP Rocky yari yambaye ikote ry’umukara rigezweho n’ishati ihuje naryo, mu gihe Rihanna yari yambaye ikanzu ya “cuir” y’umukara n’agatambaro k’inyuma kahishuraga igice cy’inda ye irimo gukura.
Icyari kigaragara kurusha ibindi, ni ukuntu bombi bari bishimye bikomeye – cyane cyane Rocky, wabonaga yishimye ku buryo adashobora guhisha akanyamuneza. Rocky yari yitwaje na nyirakuru bakundana cyane, Cathy, ndetse bafotowe bari kumwe bahagaze mu cyubahiro.
Mu bandi bantu b’ibyamamare bitabiriye ibirori byiswe “A$AP Rocky x Ray Ban Met Gala After Party” harimo Sabrina Carpenter, Jenna Ortega, Megan Thee Stallion, Maluma ndetse na Daniel Kaluuya.
Iryo joro ryari iridasanzwe!