Umutubuzi w’Umwongereza wagaragaye kuri Netflix yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera kugonga abapolisi mu Bufaransa
Robert Hendy-Freegard yahamijwe icyaha nyuma y’urubanza, akatirwa igifungo nyuma yo gukomeretsa abapolisi mu gikorwa cyabaye mu 2022.
Umutubuzi w’Umwongereza wabaye nk’intwari muri filime mbarankuru ya Netflix yakatiwe n’urukiko rwo mu Bufaransa igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukomeretsa abapolisi babiri.
Uyu mugabo w’imyaka 53 yari yimukiye mu cyaro giherereye hagati mu Bufaransa, aho yareze imbwa zo mu bwoko bwa beagle mu buryo butemewe, akoresheje izina ry’impimbano.
Nyuma y’urubanza, Hendy-Freegard yahamijwe icyaha cyo gukomeretsa abapolisi mu gikorwa cyabaye ku itariki ya 25 Kanama 2022 mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Creuse, aho yabaga wenyine.
Urubanza rwaregewe urukiko rwa Gueret, hafi ya Limoges, rwasobanuriwe kuri uyu wa Kane uko Hendy-Freegard, wari witwa David Hendy mu rukiko, yagonze abapolisi babiri ubwo yageragezaga guhunga igihe yari agiye kubazwa n’abashinzwe umutekano ku bijyanye n’ikorwa ry’imbwa mu buryo butemewe, nk’uko radiyo y’aho yitwa Ici Creuse yabitangaje.
Uyu mwatubuzi, wamenyekanye cyane kubera kwigira intasi y’Urwego rw’Ubutasi rw’Ubwongereza (MI5) kugira ngo abeshye abantu no kubambura, ni we musingi wa filime mbarankuru ya Netflix yiswe The Puppet Master: Hunting the Ultimate Conman.
Mu 2005, urukiko rwo i Londres rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha 20 birimo ubujura, uburiganya ndetse n’icyaha cyiswe “gushimuta hakoreshejwe uburiganya.”
Urubanza rwamaze amezi umunani rwasobanuraga uko uyu mugabo yari yarayoboye ubuzima bw’abantu batandukanye mu kinyoma kimaze imyaka icumi. Ibyo byose byatangiye ubwo yakoraga nk’umubarman mu kabari ka Swan i Newport, muri Shropshire, mu 1993.
Muri iyo myaka, yaje kwigarurira abanyeshuri bo muri Harper Adams Agricultural College. Nyuma y’iyica ry’umunyeshuri w’Umuhirishiya, yatangiye kwiyitirira umupolisi cyangwa intasi yashinzwe gukora iperereza ku itsinda ry’Uburiganya ry’Abanya-Irlande (IRA) ryakekwagaho ibikorwa muri icyo kigo.
Muri abo yambuye, harimo John Atkinson wari umunyeshuri, wahaye uyu mwambuzi amafaranga arenga £300,000 (miliyoni zirenga 400 Frw) ngo yishyure ikiguzi cyo “kurindwa” abakekwagaho kuba abarwanyi ba IRA. Undi witwa Sarah Smith na we yatakaje arenga £200,000 (miliyoni zirenga 270 Frw).
Ariko mu 2009, Hendy-Freegard yarekuwe nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire ruseshe igihano yari yarakatiwe ku cyaha cyo “gushimuta hakoreshejwe uburiganya,” cyashingiraga ku kuba yarashutse bamwe mu bagizweho ingaruka bakemera gukurikiza amabwiriza ye nta bwisanzure.
Mu rukiko rwa Gueret, Hendy-Freegard yiregaga ubwe. Urukiko rwamukatiye igihano cy’inyongera cyo kumara imyaka itanu atemerewe gutwara ibinyabiziga, ndetse no kutongera kuba mu gace ka Creuse mu gihe kingana n’iyo myaka. Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa.
Nanone, yategetswe kwishyura indishyi ku bahohotewe.
Afite iminsi 10 yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko