
Rocky Kimomo, umwe mu basobanuzi b’amafilime bamenyekanye cyane mu Rwanda, yashyize umukono ku masezerano mashya n’ikigo gitanga serivisi z’amashusho cya StarTimes. Ayo masezerano azamwemerera gusakaza filime ze kuri Ganza TV, shene ikorera muri StarTimes. Uyu muhango wo gusinya wabereye ku cyicaro cya StarTimes, tariki 25 Mata 2025.
StarTimes imaze imyaka ibiri itangira gahunda yo gutanga filime z’inyamahanga, ariko zisobanuye mu Kinyarwanda, ku bakunzi bayo. Izi filime zitambuka umunsi wose kuri Ganza TV, shene yashyiriweho gushimisha abifuza kureba filime zisobanuwe mu rurimi rwabo kavukire.
Nyuma yo kubona ko abareba iyi shene bifuzaga ko filime zisobanurwa n’Abanyarwanda bamenyerewe kandi bakunzwe, StarTimes yafashe icyemezo cyo gutera intambwe ikomeye isinyisha amasezerano n’ikigo Rocky Entertainment, kiyobowe na Rocky Kimomo ubwe.
Paruku René Pedro, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza ibikorwa muri StarTimes Rwanda, yemeje iby’aya masezerano, agira ati:
“Twishimiye gutangirana na Rocky Kimomo n’ikigo cye cya Rocky Entertainment. Azajya adufasha gutanga filime zisobanuye mu Kinyarwanda, binyuze kuri Ganza TV. Ni umwe mu bafatanyabikorwa dufitiye icyizere.”

Rocky Kimomo, wari umaze igihe asaba amahirwe yo gukorana n’iki kigo gikomeye, yavuze ko yasinye amasezerano y’igihe cy’umwaka umwe. Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gukurikira filime azajya abagezaho, abizeza ko bazabona ibyiza byinshi kandi ko batazajya bacibwa n’irungu.
Ku rundi ruhande, Lizzie Lyu, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri StarTimes Rwanda, yasabye abanyarwanda gufata ifatabuguzi rya StarTimes kugira ngo babashe kubona aya marushanwa mashya n’ibindi birimo, cyane ko na dekoderi zabo zigurwa amafaranga make cyane, agera ku bihumbi 15 by’amanyarwanda gusa. Yanaboneyeho gusaba abatarayigura, kwihutira kuzigura.

Ganza TV iboneka kuri shene ya 460 ku bakoresha ‘antenne’ y’igisahani (dish), naho ku bakoresha ‘antenne’ y’udushami (antenna ordinaire) ni kuri shene ya 103. Iyi shene itambutsa filime z’Afurika, ibiganiro mpuzamahanga, za filime za Kung-Fu, ibiganiro by’urwenya, n’indi myidagaduro inyuranye.

