Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, Rodri, yongeye kugaragaza ikibazo cyโimvune mu ivi, bikaba aribyo byatumye atabasha kugaragara mu mukino uheruka ku munsi wo ku wa gatandatu taliki 27 Nzeri 2025 ubwo Manchester City yahuraga n’ikipe ya Burnley mu mukino wa English Premier League, nkโuko umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yabitangaje ku mugaragaro.
Guardiola yavuze ko mbere yโumukino, mu myitozo ya nyuma, Rodri yegereye abatoza ababwira ati: โNdumva ntabasha gukina. Mfite uburibwe bwinshi mu ivi ryanjye, sinshobora kujya mu kibuga.โ Nyuma yโayo magambo, Guardiola yamusubije amubwira ko ntacyo bitwaye, kuko ikipe ifite abandi bakinnyi bashobora kumusimbura: โNiba udashobora gukina, ntukine. Hari undi ugiye gufata umwanya wawe.โ
Uyu mukinnyi ukomoka mu Igihugu cya Espaigne amaze igihe agaragaza imvune zisubiramo mu ivi rye, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikino yโikipe ye, cyane cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba za Manchester City hagati mu kibuga.
Abasesenguzi bโimikino mu gihugu cy’Ubwongereza bavuga ko kumubura bishobora gusigira icyuho gikomeye ikipe, kuko ari we utuma hagati hโikibuga cya City hubahirizwa neza uburyo bwo gukina.
Nโubwo atagaragaye muri uyu mukino, Guardiola yizeje abafana ko ikipe izakomeza guhatana uko byagenda kose, ashimangira ko abakinnyi bose bafite ubushobozi bwo gusimbura mugenzi wabo igihe cyose byaba ngombwa. Abafana bifuza ko Rodri yakira vuba, kuko umusanzu we ari ingenzi mu rugamba City irimo rwo kwitwara neza mu marushanwa yose.
















