Rutahizamu w’umunya-Brazil, Rodrygo Silva de Goes, yatangaje ko yishimiye gukinira Real Madrid kandi yifuza kugumana iyi kipe mu gihe kirekire. Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru amuhuza n’amakipe akomeye nka Manchester City ndetse n’amakipe yo muri Arabiya Sawudite ashaka kumugura.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rodrygo yagize ati: “Manchester City na Arabiya Sawudite baranshaka? Ibi ni ibintu papa wanjye wanyibyariye yambwiye ati sukajarajare mwana wanjye,”. Ayo ni amagambo yerekana ko atitaye cyane ku makuru amuhuza n’andi makipe, ahubwo yibanda ku rugendo rwe muri Real Madrid.
Yakomeje avuga ko yishimiye uko ubuzima bwe bwifashe muri iyi kipe: “Sinzi niba Real Madrid yaranyakiriye neza mu myaka yashize, ariko nishimiye kuba muri iyi kipe byukuri, nizeye ko nzaguma hano indi myaka irimbere”.
Ibi byatumye abakunzi ba Real Madrid bumva bafite icyizere ko uyu mukinnyi azakomeza kwitangira iyi kipe mu myaka iri imbere.

Rodrygo ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Real Madrid, aho kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Santos FC mu 2019, yagiye agaragaza ubuhanga budasanzwe. Uyu mukinnyi ufite imyaka 24, amaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi by’ingenzi, harimo n’ibyo yafashije ikipe kugera ku mikino ya nyuma ya UEFA Champions League.
Mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko Manchester City na Paris Saint-Germain bashobora kugerageza kumwegukana mu mpeshyi itaha, mu gihe amakipe yo muri Arabiya Sawudite nayo yifuza kumujyana mu marushanwa yabo.
Gusa, Rodrygo yagaragaje ko adatekereza kuva muri Santiago Bernabéu, ahubwo yifuza gukomeza urugendo rwe muri iyi kipe izwiho kugira amateka akomeye muri ruhago.
Uyu mukinnyi wihariye mu gucenga no gutsinda ibitego yagiye afasha Real Madrid cyane, cyane cyane mu mikino ikomeye.
Mu mwaka ushize w’imikino, Rodrygo yagize uruhare rukomeye mu gufasha Real Madrid kwegukana Copa del Rey ndetse no kugera kure muri Champions League.
Ibi byerekana ko uyu mukinnyi afite icyizere cy’ejo hazaza muri Real Madrid, ndetse akaba ashaka gukomeza gukinana n’abandi bakinnyi bakomeye nka Vinícius Jr., Jude Bellingham, na Federico Valverde kugira ngo bafashe iyi kipe gukomeza kwigaragaza nk’imwe mu makipe akomeye ku Isi.
Mu gihe Real Madrid ikomeje kubaka ikipe ikomeye igizwe n’abakinnyi bato bafite impano zidasanzwe, abakunzi bayo bazakomeza kwishimira kubona Rodrygo akomeza kuyikinira, kuko ari umwe mu bakinnyi bafite ahazaza heza muri ruhago y’Isi.
