Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL) 2026 yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, ihita inegukana itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali.
Uyu mukino wari uwa gatatu mu mikino ya Kalahari Conference wabereye i Pretoria ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Johannesburg Giants yakiniraga imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye ifite imbaraga, ibona amanota ya mbere binyuze kuri Nkosinathi Sibanyoni, ibintu byayifashije gufata iya mbere mu ntangiriro z’umukino.
N’ubwo byari bimeze bityo, RSSB Tigers ntiyacitse intege, yahise isubira mu mukino byihuse. Abakinnyi bayo barimo Leonard Craig Randal bagaragaje ubuhanga bukomeye, bafasha ikipe yabo kugenda igabanya ikinyuranyo ndetse banagerageza kuyobora umukino. Icyakora, agace ka mbere karangiye Johannesburg Giants igifite akarusho ku manota 27 kuri 25.
Mu gace ka kabiri, Johannesburg Giants yongeye gushyiramo imbaraga ishaka gukomeza kuyobora umukino, ifashijwe cyane na Jakobi Terrell Heady. Ariko RSSB Tigers yakomeje kugaragaza ubufatanye n’imikinire myiza, ikomeza kuyigora no kuyitambika.
Uko umukino wagendaga ukomeza, RSSB Tigers yarushijeho kwigaranzura Giants, igenda ifata iyambere mu manota no kugenzura umukino. Iyi ntsinzi yayihesheje itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya BAL 2026, izabera i Kigali, aho izahagararira u Rwanda mu rugamba rwo kwegukana igikombe.
Ni intambwe ikomeye ku mukino wa Basketball mu Rwanda, ikomeje kwerekana ko igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwa Afurika.
















