Rúben Neves, umwe mu bakinnyi b’Abanya-portugal bakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, yamaze gusinya amasezerano mashya n’ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite, azageza muri Kamena 2029. Ibi byemejwe mu gihe uyu mukinnyi yari amaze iminsi avugwaho gukururwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi, ariko agahitamo kuguma mu mushinga w’ikipe ya Al Hilal.
Uyu mukinnyi wo hagati uzwiho gutera imipira ikomeye iva kure, yafashe iki cyemezo ashingiye ku icyerekezo cy’igihe kirekire Al Hilal ifite, haba mu marushanwa yo mu gihugu, ku mugabane wa Asia ndetse no ku rwego rw’isi. Neves yagaragaje ko yishimira icyizere ahabwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, abafana bayo n’uburyo umupira w’amaguru uri gutera imbere muri Saudi Pro League.
Kuva yagera muri Al Hilal, Rúben Neves yabaye umwe mu nkingi za mwamba mu kibuga hagati, atanga umusanzu ukomeye mu gutsinda ibitego, gutegura imikino no kuyobora bagenzi be. Ubunararibonye bwe bwafashije iyi kipe gutsinda imikino ikomeye no gukomeza kwigarurira imitima y’abafana.
N’ubwo amahirwe yo gusubira i Burayi yari ahari, Neves yahisemo gukomeza urugendo rwe muri Al Hilal, agaragaza ko atari amafaranga gusa, ahubwo n’umushinga uhamye, icyubahiro n’icyerekezo gifite agaciro gakomeye. Ibi byatumye abafana bishimira cyane iki cyemezo, bemeza ko “Rúben stays” atari amagambo gusa, ahubwo ari isezerano ryo gukomeza kubaka amateka mashya muri Al Hilal.

















