Rufonsina, umukinnyi wa filime wamamaye cyane muri sinema nyarwanda, yagaragaye mu kiganiro kuri MIE hamwe na Murindahabi Irene taliki ya 8 Nyakanga 2025, atangaza inkuru ibabaje ariko inatanga icyizere. Nyuma yโimyaka igera ku 10 yumva amagambo amuca intege, noneho atangaje inkuru ishimishije: ko agiye kwibaruka! Ibi yabivuze asa nโugaruye ikizere nโisoni zโabigeze kumusebya.
Yakomeje kuvuga ko hari umukobwa bakinana filime wamubwiraga amagambo mabi yโubugome, amukwena amubwira ko arwaye indwara ya SIDA, akongeraho ko afite ibiheri mu maso, bikamugiraho ingaruka ku myitwarire ye.
Uwo mukinnyi wundi ngo yahoraga amubwira amagambo amuca intege, ngo ntiyajya ajya mu bantu abaye ariwe ufite ibiheri mu maso yabaga ari amagambo asebya ubuzima bwe bwite.
Rufonsina yavuze ko yamaze igihe kinini yarazahajwe nโibyo byose, ariko agenda yisuganya mu mutima, agerageza kutabiha agaciro.
Mu kiganiro, Rufonsina yagize ati: โUmubiri urahinduka. Abanyarwanda baciye umugani ngo: ‘Ntawujya winnyaho abishaka.’ Ibi byose byambayeho si uko nabyifuzaga, ahubwo ni uko ubuzima bwari bumeze gutyo.โ
Yakomeje avuga ko niba uwo mukinnyi wigeze kumutuka akomeza kumubwira amagambo nkโariya, bizageraho akamuvuga ku mugaragaro kuko ntababarira uwamwimye amahoro imyaka yose. Yongeyeho ko kugeza ubu, afite amahoro yo mu mutima, nโurukundo rumushyigikiye ari naryo ryamuhaye imbuto, inda atwite ubu, ari nayo itumye ashyira hanze iyi nkuru.
Rufonsina ati: โAbantu benshi bababazwa nโamagambo, kandi ntibakunze kugira abo babibwira. Njye naratuje, ndasenga, none Imana yampaye icyo abandi bambuzaga, ‘urukundo nโubuzima’.โ
Yasoje asaba abantu kwirinda gusebanya no kubeshyerana, kuko amagambo mabi ashobora gusenya ubuzima bwโumuntu. Ahamya ko igihe cyose umuntu akomeye mu mutima no mu ntekerezo, nta gisobanuro amagambo yโabantu agira.
Ubu ngo ahanze amaso ejo hazaza he ndetse n’umuryango we, yiteguye gukomeza gukina filime no kurera umwana we wโimfura ndetse n’uwo atwite kugeza ubu, avuga ko azamwita izina rifite icyo risobanuye mu rugendo rwe.
Ati: โNta muntu numwe ukwiriye gucibwa intege ngo kuko afite ibiheri mu maso, cyangwa uko asa. Ibyo byose ni ibisanzwe mu buzima, kandi ntabwo byakagombye gupima agaciro kโumuntu.โ



