Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baravuga ko basigajwe inyuma n’amateka dore ko n’isuri nayo ubwayo itaboroheye ku munsi wejo hashize ku wa gatatu taliki ya 8 Ukwakira 2025 ubwo imvura yagwaga nyinshi mu muhanda uri kubakwa muri aka gace, aho amazi y’isayo yamanutse agasenya imyaka yabo, agahitana ubutaka bwabo ndetse akanangiza amazu atari make.
Aba baturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa remezo biri gukorwa aho, imihanda irimo kubakwa igomba gukorwa hubahirizwa uburyo bwo kurinda ibidukikije, kuko bitabaye ibyo, ibyiza by’iterambere bishobora kubyara ibibazo.
Umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye, ubwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: “Iyo imvura iguye, amazi ava kuri uwo muhanda araza agacengera mu mirima yacu, akangiza imyaka n’inzu. Twamaze gucika intege kuko buri gihe tugira ibihombo bitari bike.”
Aba baturage barasaba ubuyobozi gufata ingamba zo kubaka imiyoboro ikwiye y’amazi ndetse no gusibura ibinogo byose byagiye bitezwa n’iyo suri kugira ngo ubuzima bwabo busubire mu buryo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bwo bwatangaje ko ikibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa. Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko bamaze kubarura ibikorwa byose byangijwe n’amazi ava kuri uwo muhanda, kandi ko abafite isoko ryo kuwukora bazasabwa gutanga indishyi ku byangijwe mbere y’uko imirimo ikomeza.
Ubuyobozi bwanijeje abaturage ko hazashyirwaho ingamba z’igihe kirekire zo kurwanya isuri, harimo gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka, no gukorana n’abaturage kugira ngo birinde kongera gukora ibikorwa bishobora kongera kwangiza ibidukikije.


