Rutahizamu ukomoka mu Bwongereza Harry Edward Kane yizihije isabukuru y’imyaka 32 kuri wa 28 Nyakanga 2025. Uyu mukinnyi umaze kuba ikirangirire ku isi, yerekanye ubuhanga n’ubushobozi budasanzwe bwo gutsinda ibitego no gutanga imipira ivamo ibitego.
Kuva atangiye gukina ruhago ku rwego nk’uwabigize umwuga, Kane amaze gukina imikino 703, atsinda ibitego 454, anatanga imipira 114 yavuyemo ibitego. Ibi byamuhesheje kuba umwe mu rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Kane yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakiniraga Tottenham Hotspur, aho yabaye umutima w’ikipe imyaka myinshi, mbere yo kwerekeza mu Budage muri Bayern Munich mu mwaka wa 2023.
Mu mwaka wa 2024/2025 muri iyi kipe ya Bayern Munich, yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’Ubudage Bundesliga, aba n’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego muri uwo mwaka.
Imikinire ye ishingiye ku buhanga bwo kumenya aho izamu riri, gukina yitonze, no guhuza neza n’abandi bakinnyi. Uretse ibyo, ni n’umuyobozi mwiza mu kibuga ndetse no hanze yacyo, akaba yarabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza igihe kirekire.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abafana be n’abandi bakunzi b’umupira, abantu batandukanye hirya no hino ku isi bifurije Kane isabukuru nziza, bamushimira uruhare rwe mu guteza imbere ruhago ndetse banavuga ko ibihe bye byiza bikiri imbere. Nta gushidikanya ko Harry Kane ari umwe mu bakinnyi bazibukwa cyane mu mateka ya ruhago.

