
Ruth Akoragye, umugore wabyaranye n’umuraperi Victor Kamenyo, yatangaje ko ubu nta mukunzi afite kandi ko atakibana mu rukundo na Kamenyo.
Mu mezi ashize, ibihuha byagiye bica ibintu ku mbuga nkoranyambaga, bivuga ku mubano w’aba bombi. Abatari bake bibwiraga ko ibyo kumvikana ko batandukanye ari amayeri yo gukurura abantu kugira ngo bibafashe guteza imbere umuziki wa Kamenyo. Gusa, Ruth ubwe yamaze gukura abantu mu rujijo, asobanura ukuri ku bijyanye n’ibiri kuba.
Yagize ati:
“Ubu nta mugabo mfite, ndi ingaragu rwose. Abavuga Kamenyo, ndashaka kubamenyesha ko ari we twabyaranye gusa. Ndamwubaha, kandi na we aranyubaha.”
Yakomeje avuga ko hagati yabo nta makimbirane ahari, kandi ko nta mpamvu yo kugira ibyo byitiranya cyangwa gucukumbura ibitandukanye n’ukuri.
Ruth yanavuze ko abantu bakunda kwivanga mu buzima bwite bw’abandi, ariko we ntacyo bimubwiye kuko ibintu ari bisanzwe kandi bidakwiye guhabwa uburemere budasanzwe.
Mu buryo butunguranye kandi, Ruth yemeye ko atakigaragara mu rukundo ndetse nta n’icyo akirukeneyeho.
“Sinshaka kongera gukunda. Nararuhije. Nta gahunda yo kongera gukundana na muntu.”
Uyu mwanzuro wa Ruth uje ukurikira igihe cy’ijyanye no kuvugwa kwinshi ku rukundo rwe na Kamenyo, ndetse n’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko baba baratandukanye ku bushake bwo gushaka indonke mu itangazamakuru. Ariko we yahisemo guca inzira y’ukuri, ashimangira ko ibyo ari byo.