Mu kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, hari abaturage batishoboye bamaze igihe batujwe muri ako gace, ariko bakaba bagifite ingorane zikomeye zo kurera no kwigisha abana babo. Abo baturage bavuga ko ubushobozi buke bw’imiryango yabo bwabaye imbogamizi ikomeye ku burezi bw’abana, bituma bamwe muri bo bata ishuri bagahitamo kujya kuragira amatungo y’abandi kugira ngo babone amaramuko.
Ababyeyi bavuga ko n’ubwo bafite ubushake bwo gushyigikira abana babo mu myigire, ubushobozi bw’amafaranga yo kubagurira ibikoresho by’ishuri nk’amasakoshi, amakaye, amakaramu ndetse n’indi myambaro y’ishuri.
Kubera iyo mpamvu, hari abana batagikandagira mu ishuri, abandi bakajya biga mu buzima bugoye bikabangamira ireme ry’uburezi bw’abana muri rusange.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimira kuba baratujwe, ariko bakemeza ko gusubiza abana mu ishuri ari cyo kibazo cy’ibanze kugeza ubu gihari. Umwe muri bo yagize ati: “Turashimira Leta iduha aho kuba, ariko abana bacu basubiye mu ishuri byadufasha cyane kuko nta cyizere cy’ejo hazaza dufite niba batajya kwiga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko buri ku rwego rwo gushakira umuti iki kibazo binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo abana bose bagaruke ku ishuri. Harateganywa gufasha abana bo mu miryango ikennye kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri, bityo uburenganzira bwabo ku burezi bukarindwa.
Ibi bibazo by’abaturage ba Kageyo bigaragaza ko hakenewe ubufatanye bwa buri rwego, haba ubuyobozi, imiryango itari iya Leta ndetse n’abagiraneza, kugira ngo abana bose bagire amahirwe yo kwiga, kuko “Umwana utiga aba ari kwiyubakira ubukene bw’ejo he.”
