Mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, habaye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi (7) y’amavuko wishwe n’inzuki, abandi barikumwe umunani (8) barakomereka bikomeye nyuma y’uko umuzinga w’inzuki wagwaga hasi biturutse ku mvura nyinshi yari iri kugwa muri ako gace.
Byabaye ubwo imvura nyinshi iri kumwe n’umuyaga mwinshi umuzinga wari mu giti hafi y’urugo rw’umuturage wituye hasi, maze inzuki zirakomeretsa abari aho hafi, zitangira kubadwinga.
Abatangabuhamya bavuga ko inzuki zari nyinshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko abaturage bitabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’ubuzima kugira ngo bakize abari barimo guterwa n’ububabare bw’inzuki.
Umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi yahise ahasiga ubuzima kubera ubukana yatewe n’inzuki zamudwingiye mu mutwe no ku mubiri wose. Abandi umunani barimo abantu bakuru n’abana bato bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rweru kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwemeje aya makuru, buvuga ko inzego z’ubuzima zafashe ingamba zihutirwa zo gukurikirana ubuzima bw’abakomeretse, ndetse bukangurira abaturage kwirinda kwegeranya imizinga y’inzuki mu ngo zabo cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rweru yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe habaye impanuka nk’iyi, kugira ngo ubutabazi bubagereho hakiri kare.
Yagize ati:“Tubabajwe cyane n’urupfu rw’umwana wacu. Twasabye abaturage ko bagomba kwitwararika ku bwirinzi bwabo, kuko inzuki iyo zitutse cyangwa zishinzwe, zishobora guteza akaga gakomeye.”
Abaturage b’aka gace basabye ko hakorwa ubukangurambaga bugaragaza uko inzuki zigomba kororerwa neza mu buryo butabangamiye umutekano w’abantu, ndetse hanashyirweho uburyo bwo kuzimura imizinga iri hafi y’ingo z’abantu.
