Sunday, April 18, 2021
No menu items!
Home Imikino Sadate yasubije byinshi mu bibazo byibazwaga n'abaRayon ndetse n'abakunzi baruhago y'uRwanda muri...

Sadate yasubije byinshi mu bibazo byibazwaga n’abaRayon ndetse n’abakunzi baruhago y’uRwanda muri rusange.

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio imwe hano mu Rwanda mu kiganiro cyayo cy’imikino sadate perezida w’ikipe ya Rayon sport yashimangiye ko ibivugwa ko yatowe na fan base itemewe aribihuha, yongeraho ko nabavuga ko nta fan club yabayemo Bose bibeshya abibutsako yabaye muyo bita trust supporters ndetse akanayibera umuyobozi.

Bakomoje kukibazo cya COVID-19 isa nkaho ariyo yakuruye ibibazo biri kuvugwa ubu muri Rayon, sadate yavuzeko Rayon sport yo mu gihe cyabanjirije COVID-19 ndetse no mugihe habagaho gumamurugo ngo Rayon yabagaho ubuzima bw’uwo munsi gusa avugako ikibazo cyatewe nuko Aho rayon yakuraga Hari hafunze gusa avugako ibihe bya COVID-19 byatumye haribyo bamenya byari bihishwe imbere muri Rayon.

Abajijwe umutungo yasanze muri Rayon sadate bitunguranye yasubijeko ntacyo yasanze kuri konte ya Rayon ndetse avugako ntanikipe yari ihari avugako yasanze abakinnyi batandatu 6 gusa muri Rayon sport muribo harimo :kakure fablice,Irambona na Michael salpong.
close ya Rutanga yateje ikibazo.

Abajijwe iby’amasezerano bisa naho asinywa abakinnyi bagashyira close zigoranye,yahise akomoza kuri close zari mu masezerano ya kimenyi na Rutanga ati ‘abayobozi mujye mujye mububaha kuko haribyo tuba tutazi ati nkubu nafashe ikipe ifite abakinnyi 6 Kandi twagombaga gutangira gukina dufite ikipe yuzuye.

Abajijwe iby’ubuyobozi bw’umuntu wagakwiye kuyobora Rayon yavuzeko ntawe gusa bo nk’abayobozi barabikoze, yagarutse kumadeni abakinnyi bagenda bavugako baberewemo n’ikipe barimo nka: Mirafa, commodore na Yves niyonzima avugako ikipe ntakintu ibagomba ahubwo ngo abazwi Ni kayumba sother na Maxime.

Humvikanye inkuru ivugako Rayon irimo amadeni agera muri miliyoni50 muma recruitment atararangiye mugihe sadate yavuzeko amafaranga bazi babereyemo abakinnyi atarenga miliyoni 15.

Kukibazo cya Yannick sadate yavuzeko amasezerano ya Rayon na APR fc kuri Yannick yakozwe mu kwezi kwa7 mugihe ibiganiro niyi kipe byatangiye mukwa5.

Sadate abajijwe kubya gikundiro stadium bivugwako yemeye ko azubakira Rayon yavuzeko stade itakubakwa mu gihe cy’amezi6 gusa mu gihe nigishushanyo mbonera cyayo ayo mezi atandatu kitaba kirangiye,gusa kuriki kibazo yasabye abakunzi ba Rayon Aho bari hose ko bakomeza kwitanga uko bashoboye ibyo biyemeje bakabigeraho.

Abazwa ibyo kureka gukorana n’uruganda rwa skol rusanzwe rubatera inkunga yavuzeko skol ntaho yagiye ndetse ahakana iby’ibaruwaivugwa ko yandikiye skol isaba gusesa amasezerano avugako icyakozwe ari ukwibutsa atari ugusesa,kubyigeze kuvugwa ko skol yavuzeko sadate nategura bazahagarika amasezerano y’ubufatanye aha sadate yavuzeko ubuyobozi bwa Rayon sport butagenwa n’umuntu watanze umubare uri hejuru w’amafaranga.

Abajijwe ibyo kuba yaba umuyobozi utumvikana nabo bakorana cyangwa ngo abafana bamwiyumvemo yagiye ati”singombwa ko mbana neza kugirango mbe umuyobozi Mwiza gusa ningombwa ko nkora neza kugirango mbe umuyobozi Mwiza.

Ku kibazo KNC aherutse kugarukaho cya mutatu sadate yavuzeko KNC cyangwa Gasogi nta bushobozi bwo gusesa amasezerano ya Rayon na Mutatu Ko amasezerano yakozwe hagati ya Rayon na Mutatu,ati kwizera Olivier we Ni umukinnyi wa Rayon sport wemewe n’amategeko.

Sadate asoza yavuzeko mbere yuko shampiyona itangira bazakora umwiherero nk’abayobozi ba Rayon sport bakagira ibyo bakemurira hamwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments