Friday, May 7, 2021
No menu items!
Home Amakuru Sankara yasobanuye uburyo yabatijwe mu idini ry'ibigarasha birwanya leta y'uRwanda.

Sankara yasobanuye uburyo yabatijwe mu idini ry’ibigarasha birwanya leta y’uRwanda.

Callixte Nsabimana wamenyekanye nka “Major Sankara” ushinjwa ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba, yahishuye ko yaguye mu mutego w’abazwi nk “Ibigarasha” bikarangira abatijwe mu idini yabo.

Yabitangaje ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga ubwo yitabiraga iburanisha mu rukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza. Maj. Nsabimana yemeye ibyaha byinshi ashinjwa anabisabira imbabazi.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yavuze ko mu 2013 ari bwo yageze muri Afurika y’Epfo afite gahunda yo kwiga amategeko, ahahurira n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye muri RNC batangira kumwumvisha uburyo abasirikare bakomeye n’abayoboke ba FPR bemera Gen. Kayumba kuruta Perezida Kagame, kandi ko bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho.

Nsabimana wakunze kwiregura akoresha imvugo zikururura amarangamutima, mu byaha ashinjwa harimo icyo gucengeza amatwara yangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Kuri iki cyaha yavuze ko kuri we yumva ari umunyacyaha ruharwa, yemeza ko yabitewe no kubatizwa mu idini ya RNC y’Ibigarasha.

Ati: “Ni byo rwose kuri iki cyaha ho ndi ruharwa kuko nabikoze imyaka itandatu. Nagiye muri RNC ndabatizwa muri iryo dini ry’ibigaragasha, [gucengeza amatwara] nabikoze ku maradiyo menshi atandukanye.”

Kumva Sankara uvuga ko Ibigarasha bifite idini ntawe bitatera amatsiko yo kumenya neza imigirire n’imyemerere y’abayoboke b’iryo dini, na cyane ko mu gihe amaze aburana ku byaha bitandukanye birimo kurema umutwe witwaje intwaro hari amazina yakunze kugarukaho.

Ijambo ’Ikigarasha’ cyangwa ’Ibigarasha’ rizwi cyane mu bakina amakarita, rigasobanura inka zifite agaciro hafi ya ntako, ku buryo nta musanzu na busa zatanga mu gutsinda umukino.

Muri Politiki ryakoreshejwe ubwo Faustin Kayumba Nyamwasa yari amaze guhunga igihugu, rigasobanura “abarwanya leta” cyangwa abakunze kwitwa “abanzi b’igihugu”.
Ikigarasha nk’ikarita ifite amanota ya hafi ya ntayo, ntaho gitandukaniye n’umwanzi ku buryo ushishoje wasanga ari amagambo afite icyo ahuriyeho.

Ikigarasha ushatse wanacyita umugome, kubera ko we n’umwanzi bombi bahora bashaka kugira nabi gusa.

Umuntu yakwerura akavuga ko Ibigarasha ari abantu bari hanze batifuriza u Rwanda amahoro, n’ubwo nta wahakana ko no mu gihugu imbere bishobora kuba byarivanzemo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments