
Umuhanzi w’icyamamare Sean Kingston hamwe na nyina Janice Turner bahamwe n’ibyaha byo kwiba binyuze mu ikoranabuhanga (wire fraud) aho ubushinjacyaha bwabashinjaga kwambura kompanyi zitandukanye ibintu by’agaciro karenze miliyoni imwe y’amadolari. Urubanza rwabo rwabaye ku itariki ya 28 Werurwe muri Florida, aho urukiko rwabahamije icyaha nyuma yo kumva ibimenyetso mu masaha ane gusa.

Nk’uko byatangajwe na NBC News, Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner bashinjwe ibyaha bitanu, birimo icyaha kimwe cyo gucura umugambi wo kwiba binyuze mu ikoranabuhanga n’ibyaha bine byo kwiba binyuze mu ikoreshwa ry’imiyoboro y’itumanaho. Aba bombi bababaye cyane ubwo urubanza rwasomwaga, bakarira imbere y’urukiko.
Kingston yasabiwe igifungo cyo kuba mu rugo (house arrest) mu gihe ategereje igihano cye. Nyina, ufite imyaka 61, we yashyizwe mu buroko bwa leta kugeza igihe azamenyerwa igihano cye ku itariki ya 11 Nyakanga.
Sean Kingston na Janice Turner batawe muri yombi nyuma y’uko abashinzwe umutekano b’Amerika binjiye mu rugo rw’icyamamare muri Florida, rwari rwatijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bariganyije kompanyi zitandukanye, harimo Ver Ver Ent., aho babasabaga ibicuruzwa bihenze ntibishyure.
Ver Ver Ent. ivuga ko Sean Kingston yabambuye ibicuruzwa bifite agaciro ka magana n’amagana by’ibihumbi by’amadolari, harimo na televiziyo ya inch 232. Umunyamategeko w’iyo kompanyi, Dennis Card, yavuze ko Kingston ari umuntu ukunda kwerekana ubukire, akaba yarabaye umutekamutwe kabuhariwe.

Ibimenyetso byatanzwe mu rukiko byagaragaje ko Sean Kingston n’umubyeyi we bakoze ibicuruzwa by’agaciro kanini batishyuye. Dore bimwe mu byo bashinjwaga kwambura:
- Televiziyo ifite agaciro ka $150,000
- Isaha z’agaciro kagera kuri miliyoni $1
- Uburiri bwihariye bwatanzweho $80,000
Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe iperereza, ibyo byose byari muri iyo nzu yabo yo muri Florida, aho byaje gutahurwa ubwo abashinzwe iperereza bajyaga kubafata.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko Sean Kingston n’umubyeyi we bakoze uburiganya bwagutse, aho bitwazaga izina rye nk’icyamamare kugira ngo bagire ibyo bakira batishyuye. Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwatanze inyandiko n’amagambo y’amajwi n’amashusho agaragaza uburyo aba bombi bagiye babeshya kompanyi zitandukanye kugira ngo babone ibintu bihenze.
Sean Kingston na Janice Turner bashinjwaga ibyaha byo kwiba binyuze mu ikoranabuhanga, icyaha gishobora gutuma bahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 buri umwe. Bwari ubwa mbere aba bombi baje imbere y’ubutabera ku byaha by’uburiganya nk’ibi, ariko ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari n’ibindi bikorwa by’ubwambuzi bashobora kuba barakoze mu myaka yashize.
Nyuma yo kumva ibimenyetso byose, urukiko rwafashe umwanzuro wa nyuma. Sean Kingston yashyiriweho igifungo cyo kuba mu rugo (house arrest) mu gihe ategereje ibihano, mu gihe nyina yahise afatwa agafungwa kugeza igihe azacirwa urubanza rwa nyuma ku itariki ya 11 Nyakanga. Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku buremere bw’ibyaha byabo ndetse n’uburyo batanze ibimenyetso byerekana uburyo bwose bari barateguye ubwo buriganya.