Selena Gomez, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Scared of Loving You, aho yahuriyemo n’umukunzi we Benny Blanco. Iyi ndirimbo yatangaje abakunzi babo, cyane cyane nyuma y’uko aba bombi batangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe nyuma y’uko Benny Blanco yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we.
Indirimbo Scared of Loving You ni iy’urukundo, igaruka ku gukunda umuntu ariko ukagira ubwoba bwo kwinjira muri urwo rukundo byeruye.
Selena Gomez yagaragaje ko iyi ndirimbo ifite ubusobanuro bukomeye kuri we, kuko ishingiye ku byiyumviro bye bwite. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, uyu muhanzikazi yavuze ati: “Iyi ni imwe mu ndirimbo zifite uburemere kuri njye. Nanditse iyi ndirimbo nk’inyandiko y’ibyo numvaga mu mutima wanjye.”
Benny Blanco, umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse akaba n’umukunzi wa Selena, yagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo, haba mu kuyitunganya no kuyiririmbamo.
Abafana babo bishimiye kuba aba bombi bongeye gukorana, nyuma y’igihe kinini bamaze bari inshuti magara mbere yo kwinjira mu rukundo.
Indirimbo Scared of Loving You yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika ku isi hose, aho imaze gukusanya ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa YouTube. Ni imwe mu ndirimbo zitezweho gukundwa cyane muri uyu mwaka wa 2025.
Ubusabe bw’abafana ni uko Selena Gomez na Benny Blanco bakomeza gukorana, cyane ko ubucuti bwabo bwageze ku rundi rwego. Abenshi bibaza niba iyi ndirimbo ari ubutumwa ku rukundo rwabo ruri mu nzira yo kugera ku mpera nziza y’ubukwe bwiteguwe na benshi.


