Selena Gomez, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Scared of Loving You, aho yahuriyemo nβumukunzi we Benny Blanco. Iyi ndirimbo yatangaje abakunzi babo, cyane cyane nyuma yβuko aba bombi batangaje ko bari mu myiteguro yβubukwe nyuma y’uko Benny Blanco yambitse impeta ya fianΓ§ailles umukunzi we.
Indirimbo Scared of Loving You ni iyβurukundo, igaruka ku gukunda umuntu ariko ukagira ubwoba bwo kwinjira muri urwo rukundo byeruye.
Selena Gomez yagaragaje ko iyi ndirimbo ifite ubusobanuro bukomeye kuri we, kuko ishingiye ku byiyumviro bye bwite. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, uyu muhanzikazi yavuze ati: “Iyi ni imwe mu ndirimbo zifite uburemere kuri njye. Nanditse iyi ndirimbo nkβinyandiko y’ibyo numvaga mu mutima wanjye.”
Benny Blanco, umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse akaba nβumukunzi wa Selena, yagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo, haba mu kuyitunganya no kuyiririmbamo.
Abafana babo bishimiye kuba aba bombi bongeye gukorana, nyuma yβigihe kinini bamaze bari inshuti magara mbere yo kwinjira mu rukundo.
Indirimbo Scared of Loving You yakiriwe neza nβabakunzi ba muzika ku isi hose, aho imaze gukusanya ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa YouTube. Ni imwe mu ndirimbo zitezweho gukundwa cyane muri uyu mwaka wa 2025.
Ubusabe bwβabafana ni uko Selena Gomez na Benny Blanco bakomeza gukorana, cyane ko ubucuti bwabo bwageze ku rundi rwego. Abenshi bibaza niba iyi ndirimbo ari ubutumwa ku rukundo rwabo ruri mu nzira yo kugera ku mpera nziza yβubukwe bwiteguwe na benshi.


















