Mu marira menshi yuje agahinda, umuhanzikazi wβicyamamare Selena Gomez yagaragaje ko atishimiye na gato politiki ya Perezida Donald Trump yo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa byo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro wa politiki y’ubuyobozi bwa Trump, wibasiye cyane cyane abantu benshi bakomoka muri Amerika yβEpfo nβAfurika, warakaje benshi barimo nβuyu muhanzikazi.
Binyuze mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram, Selena Gomez yasangije abamukurikira amarangamutima ye. Mu ijwi yuje amarira, yavuze ati: “Birababaje cyane kubona abantu bari hafi yanjye batari buze gukomeza kuba mu buzima bwanjye kubera politiki zitujuje ubunyamuntu. Hari abantu benshi cyane nzatakaza.”
Uyu mukobwa wβimyaka 27, akaba ari nβumukinnyi wa filime, yagaragaje impungenge zβuko abimukira, cyane cyane urubyiruko, bashobora guhura nβibibazo bikomeye mu gihe bakurwa mu gihugu cyabaye nkβiwabo.
Icyakora, aya mashusho ya Selena Gomez ntamaze igihe kinini kuri Instagram, kuko yaje kuyasiba nyuma yo gusabwa nβabamukurikira ku buryo bukomeye. Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragazaga kutishimira uburyo Selena yashyigikiye abimukira, bavuga ko bikocora umutekano wβigihugu. Hari nβabatangiye kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibitekerezo bye bifitanye isano na politiki ziriho, bityo ko bidakwiye nkβumuhanzi kwivanga muri politiki.
Selena Gomez, uzwiho kuba ashyigikira cyane uburenganzira bwa muntu ndetse nβubwβabatagira kivurira, yongeye kwerekana ko urukundo rwe ku bantu ruruta ibindi byose.
Nubwo hari abatabyishimiye, abakunzi be benshi ku Isi bamushimye ku bwβumutima wβurukundo no kuba yitaye ku bibazo bibangamiye abantu badashobora kwivugira.
Ku rundi ruhande, bamwe mu basesenguzi ba politiki bagaragaje ko ibitekerezo byβibyamamare nka Selena bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo politiki zishyirwa mu bikorwa, cyane iyo zigaragaje impande zitandukanye.
Icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwirukana abimukira cyakomeje guteza impaka nyinshi muri Amerika no hanze yayo, dore ko cyahungabanyije cyane imiryango myinshi. Benshi bakomeje gusaba ko habaho uburyo buhamye bwo gukemura ibibazo byβabimukira aho kubirukana cyangwa kubafata nkβicyago ku gihugu.
Selena Gomez, nubwo yasibye amashusho, yakomeje gukoresha imbaraga ze mu guharanira uburenganzira bwa muntu, abinyujije mu mishinga ye myinshi ishyigikira abari mu kaga.

















