Inkuru dukesha umunyamakuru DC Clement ivuga ko Semuhungu Eric umushabitsi afungiye kuri brigade y’i Remera, mu Mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka ku gitangazamakuru cya DC Clement avuga ko Eric SEMUHUNGU yaraye atawe muri yombi mu rukerera rwo ku Cyumweru, ku wa 10 Kanama muri uyu mwaka wa 2025, ubwo yari avuye mu kazi i Kimironko.
Ibyo yafungiwe bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga cy’imdoka yanyoye ibisindisha. Aya makuru yamenyekanye cyane mu rukerera rwo ku Cyumweru, hategerejwe kwemezwa ku mugaragaro n’inzego zibishinzwe, kuko kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa na Police.
Icyabashije kumenyekana kubyaha aregwa ni uko yaba afungiwe gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.
Ubu afungiye kuri brigade y’i Remera mu gihe hakomeje iperereza. Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano burimo Police y’Igihugu ntiburagira icyo butangaza ku gihe azamara afunze cyangwa ku byiciro by’iperereza ririmo gukorwa.
Abakurikiranira hafi iby’ubutabera bemeza ko hakenewe gutegereza amakuru yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha mbere yo kugira ikindi cyemezwa, mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kwirinda guha umwanya ibihuha.
Amategeko y’u Rwanda asaba ko umuntu wese ukurikiranyweho icyaha afatwa nk’utagawe urubanza rutaramuhamya icyaha, kandi agahabwa uburenganzira bwo kwiregura.
