Semuhungu Eric, umwe mu bantu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, yongeye gutungura benshi ubwo yatangarizaga imbaga ubwo yari mu kiganiro hamwe n’umunyamakuru Julias Chita kuri Chita Magic yatangaje ko yifuza kubyara impanga z’abahungu babiri, cyangwa abakobwa babiri ariko atigeze aryamana n’igitsina gore.
Ibi ngo abiteganya mu gihe azifashwa n’uburyo bugezweho mu by’ubuvuzi, aho byose byakorerwa muri laboratwari.
Yagize ati: “Ndifuza ko nzagira abana b’impanga ariko sinifuza kunyura mu nzira y’ubusanzwe, ahubwo mbona igihe kigeze ngo twemere ko isi iri gutera imbere, kandi iyo ubonye ubushobozi, ntacyo biba bitwaye gukoresha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga.”
Semuhungu yakomeje kuvuga ko amaze igihe areba aho ubushakashatsi bugeze ku bijyanye no gukubyara abana hifashishijwe ‘IVF’ (In Vitro Fertilization), aho intanga z’umugabo n’iz’umugore ziteranyirizwa muri laboratwari, hatabayeho imibonano mpuzabitsina isanzwe.
Yongeyeho ati: “Abantu bashobora kumbona nk’uhabanye n’umuco, ariko ntabwo ari ukwirengagiza Imana cyangwa umuco, ahubwo ni ugukoresha amahirwe y’ibihe tugezemo. Sinifuza gushyingirwa ubu, ariko nkeneye abana.”
Ibi bitekerezo bye byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushigikira, abandi bamushinja kudaha agaciro urukundo nyarwo n’umubano hagati y’umugabo n’umugore. Nyamara Semuhungu we aracyashikama ku bitekerezo bye, asaba abantu kwihugura no kwagura imitekerereze yabo.


