• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Senateri Karen Nyamu akomeje kwerekana ubushizi bw’amanga mu bitekerezo bye

Senateri Karen Nyamu akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa bwe bujyanye n'urukundo n'ubukungu.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
February 6, 2025
in Imyidagaduro
0
Senateri Karen Nyamu akomeje kwerekana ubushizi bw’amanga mu bitekerezo bye
0
SHARES
14
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Senateri Karen Nyamu wo muri Kenya akomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ubutumwa yashyizeho ahwitura abagabo, avuga ko burya niba ufite umugore utajya agutangaho amafaranga aba atagukunda, kuko abagore bagira amafaranga.

Uyu mugore amaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa anyuzaho mu bihe bitandukanye, ndetse agakundwa na benshi mu bakiri bato bamukurikira kuko bahuriza ku kuba yirekura mu gutanga ibitekerezo, ibitamenyerewe kuri benshi mu banyapolitike.

Karen Nyamu ni umwe mu bagore bakunze kugarukwaho cyane muri Kenya kubera imyitwarire ye itavugwaho rumwe. Akunze gusangiza abakunzi be ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bigateza impaka nyinshi.

Mu butumwa bwe bushya, yongeye kuvuga ku rukundo n’amafaranga, ashimangira ko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumubona ahangayitse cyangwa afite ibibazo by’amafaranga ngo amutererane.

Ibi byatumye benshi bagira ibyo bavuga, aho bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, bavuga ko koko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumwitesha igihe cyose afite ibibazo. Nyamara, hari n’abatemeranya na we, bavuga ko urukundo rutagomba gushingira ku mafaranga, ahubwo rushingiye ku bumwe, urukundo n’ubwubahane hagati y’abashakanye.

Senateri Karen Nyamu si ubwa mbere atanze ibitekerezo bitavugwaho rumwe. Muri Kenya, azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo kugeza ku bantu ibitekerezo bye, byaba ibijyanye n’ubuzima busanzwe, politiki, cyangwa se uburenganzira bw’abagore.

Kubera ubwo buryo bwe bwo gutanga ibitekerezo atajenjeka, akunze kwibazwaho na benshi, ariko na none akaba afatwa nk’umwe mu bagore bafite ijwi rikomeye mu gihugu cye.

Mu minsi ishize, Karen Nyamu yagarutsweho cyane nyuma y’amashusho ye yasakaye ari kumwe n’umuririmbyi mugenzi we Samidoh, aho byateje impaka ndende mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo abantu bagiye bamunenga cyangwa bakamushinja imyitwarire idahwitse ku munyapolitike, we akomeza kwerekana ko nta kibazo abibonamo, akavuga ko ubuzima bwe ari we ubufite kandi ko atagomba gukora ibyo abandi bashaka.

Uretse kuba ari umunyapolitike, Karen Nyamu ni umugore w’umunyamategeko, akaba yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.

Uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga bwerekana ko atikanga gutanga ibitekerezo bye ku mugaragaro, ari na byo bikomeza gutuma akunzwe na bamwe, ndetse akanengwa na bamwe.

Ese koko urukundo rugomba kuba rushingiye ku mafaranga? Iki ni ikibazo gikomeje kugibwaho impaka nyuma y’icyo gitekerezo cya Karen Nyamu. Mu gihe bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, abandi bakomeza kugaragaza ko urukundo nyarwo rudashingira ku mitungo, ahubwo ari ukwizerana, kubahana no gufatanya mu buzima bwa buri munsi.

Uretse kuba ari umunyapolitike, Karen Nyamu ni umugore w’umunyamategeko, akaba yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.
Karen Nyamu mu butumwa bwe bushya, yongeye kuvuga ku rukundo n’amafaranga, ashimangira ko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumubona ahangayitse cyangwa afite ibibazo by’amafaranga ngo amutererane.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Marcelo Vieira yasezeye gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga

Next Post

Trump afatiye ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha arwita ‘urutemewe’

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Trump afatiye ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha arwita ‘urutemewe’

Trump afatiye ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha arwita ‘urutemewe’

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

July 11, 2025
Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

July 11, 2025
Hagaragaye urubuga rushya rugiye guhangana na WhatsApp

Hagaragaye urubuga rushya rugiye guhangana na WhatsApp

July 11, 2025
Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n’amafaranga £50M

Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n’amafaranga £50M

July 11, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

July 11, 2025
Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

July 11, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com