
Senateri Chris Van Hollen, uherutse guhura na Kilmar Abrego Garcia, yamaganye ubutegetsi bwa Trump ku buryo bwitwaye ku kibazo cy’iyoherezwa ku ngufu ry’uyu mugabo wo muri Maryland, abwira CNN ko ibi bishobora gushyira mu kaga uburenganzira bwa buri wese ufite ubwenegihugu bw’Amerika.
Mu kiganiro cyaciye kuri CNN ku cyumweru, Van Hollen yavuze ko uburenganzira bw’uyu mugabo bwo kuburanishwa mu mucyo burimo kwirengagizwa, kuko kugeza ubu Abrego Garcia agifungiye muri El Salvador nyuma yo koherezwayo ku buryo butemewe n’amategeko.
“Niturenza ingohe uburenganzira bw’itegeko nshinga bw’uyu mugabo umwe, bizaba ari nko gutiza umurindi ko n’uburenganzira bwa buri wese bushobora kwirengagizwa,” ni ko Senateri Van Hollen wo muri Leta ya Maryland yabwiye Dana Bash mu kiganiro State of the Union cya CNN.

Van Hollen yasuye El Salvador mu cyumweru gishize, aho yabanje kwangirwa guhura na Abrego Garcia. Ariko nyuma yaje guhabwa uburenganzira bwo guhura na we ku wa kane nijoro, aho uyu mubyeyi wo muri Maryland yamubwiye ko yahungabanyijwe bikomeye n’ubuzima bwo muri gereza izwiho ubukana ya CECOT, nk’uko Van Hollen yabitangaje.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu agarutse muri Amerika, Van Hollen yavuze ko Abrego Garcia yimuriwe mu yindi gereza, aho “ibikorwa bihoraho byo kumufunga bikaba bitagikabije cyane nk’aho yari ari mbere.”
Nubwo White House yemeye ko koko Abrego Garcia — Umunyesalvadori wari utuye muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko — yoherejwe mu gihugu cye binyuranyije n’icyemezo cy’urukiko cyari cyaravuze mu 2019 ko atagomba koherezwa kubera impungenge z’ihohoterwa, ubutegetsi bwa Donald Trump n’ubwa El Salvador byatangaje ko atazagarurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bash abajije Van Hollen niba yemera ko Abrego Garcia yoherezwa igihe cyose yaciye mu nzira z’amategeko, yasubije ati: “Nta kibazo mfite igihe cyose amategeko abigennye.”
Van Hollen yanirengagije kunengwa, harimo no kuva kuri Guverineri wa California Gavin Newsom wo mu ishyaka rya Democratic, uvuga ko ibyo ubutegetsi bwa Trump bwakoze bidakwiye, ariko akanasaba ko iri shyaka ryibanda ku bibazo bifatika nko ku misoro no ku bukungu.
Van Hollen yagize ati: “Ntekereza ko nta na rimwe biba ari amakosa kurwanira uburenganzira bw’umuntu umwe, kuko iyo tubiretse, tuba dushyize mu kaga uburenganzira bwa buri wese.” Yongeraho ati: “Umuntu utiteguye kurwanira Itegeko Nshinga ntakwiye kuyobora na gato.”
Ubu ubutegetsi bwa Trump buri mu makimbirane y’amategeko arebana no koherezwa kwa Abrego Garcia, kandi buracyanga rwose kumusubiza muri Amerika.
Senateri Van Hollen avuga ko ubutegetsi bwa Trump bunyuranya n’ibyemezo by’urukiko, ndetse ko White House nta ntambwe iri guterwa ngo ishyigikire isubizwa ry’uyu mugabo.
“Gufasha si ukuvuga kutagira icyo ukora,” Van Hollen yabwiye Bash, avuga ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwategetse ubutegetsi bwa Trump “gufasha” mu gusubiza Abrego Garcia, ariko rutategetse ko amusubiza ku ngufu.
Van Hollen yakomeje avuga ko abakozi ba Ambasade ya Amerika i San Salvador bamubwiye ko “nta na kimwe bahawe n’ubutegetsi bwa Trump cyerekeye gutanga ubufasha mu kurekura Abrego Garcia.”
White House nayo yashatse kwerekana Abrego Garcia nk’umugizi wa nabi, imushinja ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abagizi ba nabi rya MS-13. Gusa umuryango we n’abamwunganira mu mategeko bahakanye izo mpamvu, bavuga ko atigeze abamo.
Bash yamubajije niba Van Hollen yarigeze abaza Abrego Garcia niba koko afite cyangwa yaragize aho ahurira na MS-13, maze asubiza ati: “Oya, sinamubajije kuko nari nzi igisubizo cye.”
Yakomeje agira ati: “Icyo yambwiye ni uko ababaye kandi yahungabanyijwe cyane kuba afunze kandi atigeze akora icyaha na kimwe.”
Senateri Van Hollen yemeje ko ubutegetsi bwa Trump butigeze butanga ibimenyetso mu rukiko bifatika byerekana ko Abrego Garcia yaba afite aho ahuriye na MS-13, ahubwo ko ari amayeri yo “guhindura insanganyamatsiko.”
Yagize ati: “Icyo Donald Trump ashaka ni uguhindura insanganyamatsiko. Iyo dusubiye ku byo dushaka kuganiraho ni uko we n’ubutegetsi bwe barimo kwirengagiza icyemezo cy’urukiko cyategetse ko Abrego Garcia ahabwa uburenganzira bwe bwo kuburanishwa mu mucyo.”