• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

Senateri Van Hollen ashinja ubutegetsi bwa Trump guhungabanya uburenganzira bwa buri muntu

Mu gihe Kilmar Abrego Garcia akiri muri El Salvador nyuma yo koherezwayo binyuranyije nโ€™amategeko, Senateri Van Hollen aratabaza avuga ko kwirengagiza uburenganzira bwe ari ukwibasira Itegeko Nshinga nโ€™uburenganzira bwa buri Munyamerika.

PRINCE by PRINCE
April 21, 2025
in Politike
0
Senateri Van Hollen ashinja ubutegetsi bwa Trump guhungabanya uburenganzira bwa buri muntu
0
SHARES
16
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT
Senateri Chris Van Hollen avuga ko ibyo ubutegetsi bwa Trump bwakoze ku kibazo cya Abrego Garcia bishobora gushyira mu kaga uburenganzira bwa buri wese

Senateri Chris Van Hollen, uherutse guhura na Kilmar Abrego Garcia, yamaganye ubutegetsi bwa Trump ku buryo bwitwaye ku kibazo cyโ€™iyoherezwa ku ngufu ryโ€™uyu mugabo wo muri Maryland, abwira CNN ko ibi bishobora gushyira mu kaga uburenganzira bwa buri wese ufite ubwenegihugu bwโ€™Amerika.

Mu kiganiro cyaciye kuri CNN ku cyumweru, Van Hollen yavuze ko uburenganzira bwโ€™uyu mugabo bwo kuburanishwa mu mucyo burimo kwirengagizwa, kuko kugeza ubu Abrego Garcia agifungiye muri El Salvador nyuma yo koherezwayo ku buryo butemewe nโ€™amategeko.

โ€œNiturenza ingohe uburenganzira bwโ€™itegeko nshinga bwโ€™uyu mugabo umwe, bizaba ari nko gutiza umurindi ko nโ€™uburenganzira bwa buri wese bushobora kwirengagizwa,โ€ ni ko Senateri Van Hollen wo muri Leta ya Maryland yabwiye Dana Bash mu kiganiro State of the Union cya CNN.

Mu gihe Kilmar Abrego Garcia akiri muri El Salvador nyuma yo koherezwayo binyuranyije nโ€™amategeko, Senateri Van Hollen aratabaza avuga ko kwirengagiza uburenganzira bwe ari ukwibasira Itegeko Nshinga nโ€™uburenganzira bwa buri Munyamerika.

Van Hollen yasuye El Salvador mu cyumweru gishize, aho yabanje kwangirwa guhura na Abrego Garcia. Ariko nyuma yaje guhabwa uburenganzira bwo guhura na we ku wa kane nijoro, aho uyu mubyeyi wo muri Maryland yamubwiye ko yahungabanyijwe bikomeye nโ€™ubuzima bwo muri gereza izwiho ubukana ya CECOT, nkโ€™uko Van Hollen yabitangaje.

Mu kiganiro nโ€™abanyamakuru kuri uyu wa gatanu agarutse muri Amerika, Van Hollen yavuze ko Abrego Garcia yimuriwe mu yindi gereza, aho โ€œibikorwa bihoraho byo kumufunga bikaba bitagikabije cyane nkโ€™aho yari ari mbere.โ€

Nubwo White House yemeye ko koko Abrego Garcia โ€” Umunyesalvadori wari utuye muri Amerika mu buryo butemewe nโ€™amategeko โ€” yoherejwe mu gihugu cye binyuranyije nโ€™icyemezo cyโ€™urukiko cyari cyaravuze mu 2019 ko atagomba koherezwa kubera impungenge zโ€™ihohoterwa, ubutegetsi bwa Donald Trump nโ€™ubwa El Salvador byatangaje ko atazagarurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bash abajije Van Hollen niba yemera ko Abrego Garcia yoherezwa igihe cyose yaciye mu nzira zโ€™amategeko, yasubije ati: โ€œNta kibazo mfite igihe cyose amategeko abigennye.โ€

Van Hollen yanirengagije kunengwa, harimo no kuva kuri Guverineri wa California Gavin Newsom wo mu ishyaka rya Democratic, uvuga ko ibyo ubutegetsi bwa Trump bwakoze bidakwiye, ariko akanasaba ko iri shyaka ryibanda ku bibazo bifatika nko ku misoro no ku bukungu.

Van Hollen yagize ati: โ€œNtekereza ko nta na rimwe biba ari amakosa kurwanira uburenganzira bwโ€™umuntu umwe, kuko iyo tubiretse, tuba dushyize mu kaga uburenganzira bwa buri wese.โ€ Yongeraho ati: โ€œUmuntu utiteguye kurwanira Itegeko Nshinga ntakwiye kuyobora na gato.โ€

Ubu ubutegetsi bwa Trump buri mu makimbirane yโ€™amategeko arebana no koherezwa kwa Abrego Garcia, kandi buracyanga rwose kumusubiza muri Amerika.

Senateri Van Hollen avuga ko ubutegetsi bwa Trump bunyuranya nโ€™ibyemezo byโ€™urukiko, ndetse ko White House nta ntambwe iri guterwa ngo ishyigikire isubizwa ryโ€™uyu mugabo.

โ€œGufasha si ukuvuga kutagira icyo ukora,โ€ Van Hollen yabwiye Bash, avuga ku cyemezo cyโ€™Urukiko Rukuru rwategetse ubutegetsi bwa Trump โ€œgufashaโ€ mu gusubiza Abrego Garcia, ariko rutategetse ko amusubiza ku ngufu.

Van Hollen yakomeje avuga ko abakozi ba Ambasade ya Amerika i San Salvador bamubwiye ko โ€œnta na kimwe bahawe nโ€™ubutegetsi bwa Trump cyerekeye gutanga ubufasha mu kurekura Abrego Garcia.โ€

White House nayo yashatse kwerekana Abrego Garcia nkโ€™umugizi wa nabi, imushinja ko ari umwe mu bagize itsinda ryโ€™abagizi ba nabi rya MS-13. Gusa umuryango we nโ€™abamwunganira mu mategeko bahakanye izo mpamvu, bavuga ko atigeze abamo.

Bash yamubajije niba Van Hollen yarigeze abaza Abrego Garcia niba koko afite cyangwa yaragize aho ahurira na MS-13, maze asubiza ati: โ€œOya, sinamubajije kuko nari nzi igisubizo cye.โ€

Yakomeje agira ati: โ€œIcyo yambwiye ni uko ababaye kandi yahungabanyijwe cyane kuba afunze kandi atigeze akora icyaha na kimwe.โ€

Senateri Van Hollen yemeje ko ubutegetsi bwa Trump butigeze butanga ibimenyetso mu rukiko bifatika byerekana ko Abrego Garcia yaba afite aho ahuriye na MS-13, ahubwo ko ari amayeri yo โ€œguhindura insanganyamatsiko.โ€

Yagize ati: โ€œIcyo Donald Trump ashaka ni uguhindura insanganyamatsiko. Iyo dusubiye ku byo dushaka kuganiraho ni uko we nโ€™ubutegetsi bwe barimo kwirengagiza icyemezo cyโ€™urukiko cyategetse ko Abrego Garcia ahabwa uburenganzira bwe bwo kuburanishwa mu mucyo.โ€

ADVERTISEMENT
Previous Post

Umuhungu wโ€™umunyavenezuela yagize icyo avuga nyuma yo guhagarikirwa koherezwa nโ€™uyrukiko rukuru rwa Amerika.

Next Post

Arne Slot yashimangiye agaciro ka Trent Alexander-Arnold muri Liverpool

PRINCE

PRINCE

Next Post
Arne Slot yashimangiye agaciro ka Trent Alexander-Arnold muri Liverpool

Arne Slot yashimangiye agaciro ka Trent Alexander-Arnold muri Liverpool

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
โ€œUzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumvaโ€

โ€œUzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumvaโ€

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
5K Etienne yasoje kaminuza, amurika umushinga uhanitse mu ikoranabuhanga

5K Etienne yasoje kaminuza, amurika umushinga uhanitse mu ikoranabuhanga

October 17, 2025
Jennifer Lopez kuri we iby’urukundo abifata nk’ibihuha

Jennifer Lopez kuri we iby’urukundo abifata nk’ibihuha

October 17, 2025
Hatagize igihinduka Badiashile agomba kugaruka mu kibuga mu Kuboza 2025

Hatagize igihinduka Badiashile agomba kugaruka mu kibuga mu Kuboza 2025

October 17, 2025
Nyuma y’ibyifuzo yarafite, hagiye gushingwa Foundation Ingabire Marie Immaculรฉe

Nyuma y’ibyifuzo yarafite, hagiye gushingwa Foundation Ingabire Marie Immaculรฉe

October 17, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

5K Etienne yasoje kaminuza, amurika umushinga uhanitse mu ikoranabuhanga

5K Etienne yasoje kaminuza, amurika umushinga uhanitse mu ikoranabuhanga

October 17, 2025
Jennifer Lopez kuri we iby’urukundo abifata nk’ibihuha

Jennifer Lopez kuri we iby’urukundo abifata nk’ibihuha

October 17, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

ยฉ 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

ยฉ 2024 KasukuMedia.com