
Leta ya Senegal yemeje ko yaretse burundu umushinga wo kubaka umujyi w’icyitegererezo uzwi nka “Akon City”, wari waratangajwe mu buryo budasanzwe mu mwaka wa 2020, aho byavugwaga ko uzaba umujyi wa mbere muri Afurika ukoresha ikoranabuhanga rihanitse, ukaba wari ufitanye isano n’umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam, uzwi cyane ku izina rya Akon.
Uyu mushinga wakunzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga bitewe n’uburyo wagaragazaga icyerekezo gishya ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, aho Akon yavugaga ko azahubaka inyubako z’icyerekezo, amavuriro agezweho, ibigo by’ikoranabuhanga, amahoteri akomeye ndetse n’akarere k’ubukerarugendo kazaba gaherereye ku nkengero z’inyanja ya Atlantika.
Gusa nyuma y’imyaka irenga itanu nta gikorwa gifatika kiraboneka kuri uwo mushinga, Leta ya Senegal yatangaje ko yemeje kuwushyira ku ruhande, ivuga ko hari ibindi bikorwa by’ingenzi igihugu kigomba gushyiramo imbaraga n’ubushobozi bifatika kurusha gukomeza gutegereza umushinga utagira aho ugarukira.
Umuvugizi wa Leta ya Senegal yagize ati:
“Twari twizigiye ko uyu mushinga uzazana impinduka ku bukungu bw’igihugu no ku isura ya Afurika, ariko ntitwabonye iterambere ryawo mu buryo bufatika. Twasanze ari ngombwa kwibanda ku bindi bikorwa bifite ubushoboi bwo guteza imbere imibereho y’abaturage mu buryo bugaragara.”
Akon, wagiye agaragaza ko afite icyerekezo cyo guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu mishinga irimo n’uwo w’umujyi wa “Akon City”, yari yizeje ko umushinga wose uzatwara agera kuri miliyari 6 z’amadolari y’Amerika, kandi ko uzakoresha ifaranga rya “Akoin” – ryagombaga kuba urutonde rw’ifaranga rishingiye kuri blockchain.
Icyakora, nubwo habayeho gutangiza ibikorwa byo gutunganya aho umujyi wagombaga kubakwa, nta cyakozwe gifatika kugeza ubu, ndetse n’abaturage b’akarere ka Mbodiène aho uwo mujyi wagombaga kubakwa, bagiye bagaragaza impungenge no gushidikanya ku by’uyu mushinga.
Iyi ngingo ije kurangiza icyizere cyari cyarashyizwe mu mushinga wa Akon City, wanagize uruhare runini mu kumenyekanisha icyerekezo gishya cy’uko Afurika nayo ishobora kugira umujyi ugezweho nk’ayo ku isi yateye imbere, ariko bikaba bigaragara ko icyifuzo n’inzozi zashingiye ku buhanga, ntaho zigeze zigerera mu bikorwa nyabyo.