Nyuma yo kuva mu rukiko barangije umunsi wabo wa mbere wo gusubirishamo urubanza rwabo rwerekeye ku uburiganya, Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini wahoze ayobora UEFA, bahakanye byimazeyo amakosa yose baregwa.
Blatter yagize ati: “Ndaburanira gusa ikibazo cyanjye, kandi na Michel. Ntabwo twakoze ikibi.”
Platini, nawe wari uyoboye UEFA, yasobanuye uko ibintu byagenze, ariko akomeza kuvuga ko ari umwere. Yagize ati: “Biragoye ntacyo nakoze. Kubwamahirwe, hari umusemuzi wansemuriye byose. Ntabwo nakurikiranye byose; biragoye. Noneho ubujurire butera kwibaza ibibazo nk’ubwa mbere, aho twakuweho icyaha burundu. Turimo dusubiramo ibintu gusa. Ntabwo ari ikibazo cy’ibirarane by’imishahara, ntakindi kirimo.”
Blatter na Platini bari bahamijwe ibyaha byo kwakira no gutanga amafaranga atemewe na FIFA, aho Platini yakiriye miliyoni ebyiri z’amayero bivugwa ko zatanzwe ku buryo budasobanutse mu mwaka wa 2011.
Aba bagabo bombi bagizwe abere n’urukiko mu 2022, ariko abashinjacyaha bo mu Busuwisi bajuririye icyo cyemezo, bavuga ko bagomba kongera gukurikiranwa kuri ibyo byaha.
Urubanza rwatangiye rurimo impaka zikomeye, aho abunganira Blatter na Platini bavuga ko abakiriya babo bakurikiranwe inshuro nyinshi ku kirego kimwe, kandi bakomeje kwibasirwa n’abashinjacyaha batabarekera amahoro.
Ku rundi ruhande, abashinjacyaha bavuga ko hagomba gusobanuka impamvu aya mafaranga yatanzwe n’ukuntu Blatter na Platini bayahaye ibisobanuro bidahuye.
Iburanisha rishya rirakomeje, kandi biracyari ibibazo bikomeye ku banyamupira bombi bari barafite izina rikomeye mu buyobozi bwa ruhago ku Isi. Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza mu byumweru biri imbere, aho hazafatwa icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’icyaha cy’uburiganya n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa FIFA.
