
Nubwo baherereye mu bihugu bitandukanye, urukundo hagati ya Shakib na Zari Hassan ruracyakomera. Ubu Shakib ari gukorera i Kampala, mu gihe Zari we atuye muri Afurika y’Epfo hamwe n’abana be batanu, ariko ibyo ntibyabujije aba bombi gukomeza kubungabunga urukundo rwabo.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Shakib yasobanuye uburyo yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo urukundo rwabo rugende neza, n’ubwo babana batari hamwe.
Yagize ati: “Igihe cyose nifuza kubona Zari, mpita njya muri Afurika y’Epfo,” avuga ko adashobora kumara icyumweru ataramubonye.
Nubwo baba batari hamwe umunsi ku wundi, Shakib yavuze ko babashije gushyiraho uburyo bubafasha gukomeza kugirana umubano mwiza.
Yagize ati: “Mwibuke ko nanjye mfite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo. Iyo nagezeyo, Zari afite inzu ze bwite, ariko nanjye nshobora gukodesha inzu nshatse, nubwo rimwe na rimwe usanga nta mpamvu yabyo iba irimo.”
Inzu nini cyane ya Zari muri Afurika y’Epfo ni ho baba babarizwa iyo bari kumwe. Shakib yavuze ko iyo yagiye kumusura, nta mpamvu aba afite yo gucumbika muri hoteli.
Yagize ati: “Nanjye nshobora kuhatura, bityo tukabana muri iyo nzu ye.”