Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rugiye kwakira shampiyona y’umukino wa Billard y’ab’igitsinagore, izwi ku izina rya Ladies Tournament Pool Table. Iyi mikino izabera kuri Signal Game Zone i Kicukiro, mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2025, ikazahuza abarenga 100 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Uyu mukino wa Billard wari usanzwe uzwi nk’uharirwa cyane cyane abagabo mu Rwanda, ariko abategura aya marushanwa bahisemo guha n’abagore urubuga rwo kwigaragaza.
Intego nyamukuru ni uguteza imbere umukino wa Billard mu bagore no gutoranya abakinnyi beza bazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Iyi shampiyona ikomeje gukundwa cyane kuko umwaka ushize, ubwo yabaga bwa mbere, yagaragaje impano nyinshi zitari zizwi.
Abakinnyi bitwaye neza bahawe amahugurwa n’amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru. Ni muri urwo rwego, abategura irushanwa batangaje ko muri uyu mwaka bazongeramo udushya dutandukanye, harimo ibihembo bikomeye, amahugurwa yihariye ku bakinnyi bageze kure mu irushanwa, ndetse n’uburyo bushya bwo kumenyekanisha uyu mukino mu bagore.
Ubwitabire bwitezwe kuba bwinshi, kuko abakobwa n’abagore batari bake batangiye kwitabira Billard nk’umukino ubahuza, ukanabafasha kwidagadura.
Bamwe mu bitabiriye irushanwa ry’umwaka ushize bavuze ko ryabafashije kwiga byinshi kuri uyu mukino, bikaba byarateye ishyaka benshi bashya kuza kugaragaza impano zabo.
Abakunzi b’uyu mukino barasabwa kuzitabira iyi shampiyona, kugira ngo bashyigikire abagore bari kwitinyuka no kwinjira mu mukino wa Billard ku rwego rwisumbuyeho.
