
Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Jamaica, Chinsea Linda Lee, uzwi cyane ku izina rya Shenseea, yatangaje ku mugaragaro ko adashyigikiye igitekerezo cyo gutandukana kw’abashakanye biciye muri gatanya, avuga ko aho gutandukana burundu, abantu bakwiye kwiga kongera kubaka urukundo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), Shenseea yagize ati:
“Ntabwo nemera gatanya. Tugomba kwiga kongera gukundana.”
Aya magambo ye yatumye benshi bagira icyo bavuga, bamwe bamushyigikira abandi bagaragaza impungenge, ariko byose byerekana uburyo iyi ngingo ikomeje kuba impaka z’urudaca mu muryango mugari.
Shenseea, umwe mu bahanzikazi b’imena mu njyana ya Dancehall, yavuze ko nubwo mu mubano haba harimo ibibazo, bitagomba guhita biba impamvu yo gusenyuka burundu kw’urugo. Yongeyeho ko abantu bakwiye gufata igihe cyo gusubiza amaso inyuma, bakibuka impamvu zatumye bahitamo kubana, ndetse bagashaka uburyo bwo kongera kongera kuzahura umubano wabo aho kuwusenya.
Uyu muhanzikazi umaze kwamamara cyane ku rwego mpuzamahanga, azwiho kugira ibitekerezo byihariye ndetse n’ubutumwa bukora ku mitima y’abatari bake. Iri jambo yavuze ryateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamubwiye ko atari buri gihe gukomeza umubano biba ari cyo gisubizo, ariko abandi bakamushyigikira bavuga ko isi ikeneye abantu bifuza gusana aho gusenya.
Ni kenshi ibyamamare bifata iya mbere mu gutandukana n’abo babana, bigatuma abantu benshi babyumva nk’ibisanzwe, ariko Shenseea we yashimangiye ko urukundo rutagomba kurekurwa vuba, ahubwo rukwiye guharanirwa.
Ubutumwa bwe bwavugishije benshi, bunagaragaza ko nubwo abantu baba bafite izina rikomeye, bagira amarangamutima n’imyemerere yabo ku byerekeye urukundo n’ubuzima bw’umuryango.
Uyu ni umusanzu udasanzwe mu biganiro bikomeye ku buzima bw’urugo muri iki gihe, aho usanga igipimo cya gatanya gikomeza kuzamuka ku isi hose. Shenseea agaragaje ko hari uburyo bwo guhindura ibintu binyuze mu kwihangana, gukundana no gusabana imbabazi.
Ubutumwa bwe bushobora kuzana impinduka mu mitekerereze y’abantu ku bijyanye n’imibanire, ndetse bukaba n’ubutumwa bukomeye ku bakiri bato bagikura mu rukundo.