
Umubyinnyi w’umunyarwandakazi ukorera mu mahanga, Sherrie Silver, yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwizwa avuga ko mu mpera z’iki cyumweru azataramira muri Stade Amahoro ari ibinyoma byambaye ubusa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Sherrie Silver yasobanuye ko nta gikorwa na kimwe ateganyije cyo kubyina mu Rwanda muri iki gihe, usibye ibirori bye bizwi nka “The Silver Gala” azagaragaramo.
Yagize ati:
“Ndashaka gusobanura neza ko nta kirori cyangwa igitaramo mfite muri Stade Amahoro muri iki cyumweru. Nzasubira kubyina mu Rwanda ari uko hari ‘The Silver Gala’ cyangwa se habaye impinduka, kandi nanjye ubwanjye ni njye uzabitangaza.”
Uyu mubyinnyi umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, wahawe igihembo cya MTV Video Music Award kubera umusanzu we mu mashusho y’indirimbo ya Childish Gambino This is America, yakomeje gushimira abafana be bamugaragariza urukundo ariko abasaba kwirinda kwemera amakuru ataramenyekana mu buryo bweruye.
Sherrie Silver asanzwe akunda kugaragaza ko yifuriza u Rwanda iterambere binyuze mu buhanzi no guteza imbere impano z’urubyiruko, cyane cyane ababyinnyi bato.