Umunyarwandakazi w’umubyina ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yongeye gutangaza amagambo yateye benshi ubwuzu nyuma yo kugaragaza ko yifuza kurushinga n’umusore w’umunyarwanda. Yavuze ko ari kimwe mu bintu byashimisha cyane umubyeyi we, kuko akunda kubona umukobwa we akundana n’umuntu ukomoka mu gihugu cy’amavuko.
Sherrie Silver, umaze kwamamara cyane muri Afurika no ku isi yose kubera impano ye yo kubyina no guhugura urubyiruko, yavuze ko kugeza ubu ataragira umukunzi amenyekanisha, ariko abenshi bagakomeza kwibaza ku musore yaba ari mu rukundo na we.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yabajijwe igihe yumva azashakira umugabo maze asubiza ko ibyo yabihariye Yesu Kristo, kuko ubuzima bwe yabushyize mu maboko y’Imana. Yongeyeho ko ubu ari mu bikorwa bitandukanye bimufasha guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda, harimo ibijyanye no guhanga imirimo n’ubuhanzi bufite intego.
Uyu mukobwa ukunzwe cyane kubera umutima wo gufasha no gukunda igihugu, yatangaje ko ari mu myiteguro y’ibirori bya #TheSilverGala, bizaba ku nshuro ya kabiri, ku wa 1 Ugushyingo 2025 muri BK Arena. Ni ibirori bigamije guhuza urubyiruko, abahanzi, n’abashoramari mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi n’umuco nyarwanda.
Sherrie yavuze ko ibi birori bizaba ari n’umwanya wo gushimira abanyarwanda bamushyigikiye kuva yatangira urugendo rwe, ndetse no kugaragaza ko “gukunda igihugu ari ishema, atari inshingano gusa.”

















