
Uwahoze ari umwe mu bakinnyi b’uruhererekane rwa televiziyo rwakunzwe cyane “The Real Housewives of New Jersey” (RHONJ), Siggy Flicker, yatangaje ko karma (ingaruka z’ibikorwa bibi) iri hafi kugwa kuri Kanye West kubera imvugo ye idashira isesereza Abayahudi ndetse n’indirimbo ye nshya yise “Heil Hitler”, benshi bafata nk’isesereza ry’urugomo rwakozwe n’Abanazi.
Ibi Siggy yabivuze nyuma y’uko Perezida Donald Trump amutoranyije ngo ajye mu nama y’igihugu y’Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust Memorial Council). Mu kiganiro yagiranye n’TMZ binyuze kuri Zoom, Siggy yavuze ko nubwo yemera uburenganzira bwa Kanye bwo kuvuga ibyo atekereza, imvugo ye yuzuyemo ibitekerezo by’Abanazi izamugaruka.
Siggy yongeyeho ko Kanye atabasha kugera ku “mpano nyakuri y’ubuzima,” kuko atari we urera abana be bane yabyaranye na Kim Kardashian. Ahubwo, avuga ko Kanye ari mu byaha byo kugaragaza umugore we mushya, Bianca Censori, wambaye ubusa cyangwa hafi yo kubura uburanga imbere y’abantu mu ruhame ku isi hose.

Uretse ibyo birego bireba Kanye, Siggy yavuze ko yishimiye kuba yarahawe inshingano zo kuba umunyamuryango mushya w’Inama y’igihugu y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi, aho yabaye igikorwa gikomeye kuri we nk’umukobwa w’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi. Yavuze ko yiteguye kwigisha Abanyamerika amateka ya Jenoside, nubwo hari ibihuha bigenda bivuga ko Abayahudi miliyoni 6 n’abandi batabarika batishwe nk’uko amateka abivuga.
Uyu mwamamare wa televiziyo akaba n’umwanditsi yavuze ko ibyo biguhu bitamushobora kuko se yamutoje kwirwanaho no kurwanya urwango rushingiye ku idini kuva akiri muto.
Abafana be baracyibuka igihe yahagarariraga Abayahudi byimazeyo muri 2017, ubwo bari muri RHONJ, aho yatonganye bikomeye na mugenzi we Margaret Josephs wari wazanye izina rya Adolf Hitler ashaka kugaragaza ikintu mu mpaka zari zifitanye ubukana. Icyo gihe Siggy yagaragaye nk’umuntu w’inyangamugayo uharanira kwigisha ibijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi.
Nubwo yagaragaje impamvu zikomeye, yaje kugirana ibibazo n’abandi bakinnyi ndetse n’abatunganyaga gahunda kubera ukutita ku bijyanye n’ayo mateka, bituma afata icyemezo cyo kuva muri iyo gahunda ya televiziyo.
Siggy yavuze ko kwinjira muri RHONJ byari kimwe mu bintu byamubereye byiza ariko kandi binamugiraho ingaruka mbi. Ariko nta na rimwe yigeze yicuza icyemezo yafashe cyo kwirwanaho no kugaragaza aho ahagaze.
Icyo cyemezo nticyamugizeho ingaruka mbi, kuko ubu ni umwe mu bantu bahawe inshingano zikomeye mu bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba yiteguye gutangira akazi nta gutinya abamuca intege cyangwa abagerageza kumuhagarika.