Sir Jim Ratcliffe, umwe mu bashoramari bakomeye muri Manchester United, yatangaje ko iyo asuzumye urwego rw’abakinnyi b’iyi kipe n’imyitwarire yabo mu kibuga, bimutera icyizere gikomeye kuri Ruben Amorim, umutoza ushobora gutanga umusaruro ukomeye.
Ratcliffe yavuze ko mu gihe gito Amorim igihe azamara i Manchester, ashobora kuzahindura byinshi mu mikinire y’iyi kipe.
Yagize ati: “Amorim ni umutoza mwiza, afite filozofiya igezweho y’umupira w’amaguru kandi abakinnyi bacu ibyo abatoza barabikurikiza. Iyo ndebye imiterere y’iyi kipe, bituma nongerera icyizere uyu mutoza ko azagira ibihe byiza hano i Manchester United.”
Uyu mugabo, wagiye agira uruhare rukomeye mu mpinduka za Manchester United, yakomeje avuga ko kugira umutoza nka Ruben Amorim ari amahirwe akomeye kuri iyi kipe. Mu gihe iyi kipe imaze igihe kinini ititwara neza, byitezwe ko uyu mutoza azazana impinduka zikomeye, cyane cyane mu bijyanye n’imikinire no guha amahirwe abakiri bato.
Ratcliffe yagaragaje ko afite icyizere ko Amorim azamara igihe kirekire i Manchester, cyane cyane ko afite ubushake bwo kubaka ikipe ifite ahazaza heza. Yongeyeho ati: “Dukeneye umutoza ushobora gukora ibitangaza, akabasha kuzamura urwego rw’ikipe no kongerera icyizere abakinnyi. Amorim arabishoboye kandi bizaduha umusaruro mwiza.”
Manchester United ikomeje kugerageza gusubira ku rwego rwo hejuru nyuma y’imyaka myinshi idahabwa amahirwe mu marushanwa akomeye. Ni byo Sir Jim Ratcliffe yifuza ko Ruben Amorim azagerageza gukemura, binyuze mu miyoborere ye yihariye no gukinisha abakinnyi bafite impano.
