Ikipe ya Swansea City yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza (EFL Championship), iri mu biganiro bya nyuma n’umuraperi w’icyamamare ku isi, Calvin Cordozar Broadus Jr., uzwi cyane ku izina rya Snoop Dogg, kugira ngo yinjire ku mugaragaro mu banyamigabane b’iyi kipe ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko ibiganiro hagati ya Snoop Dogg n’ubuyobozi bwa Swansea bigeze kure, ndetse ko bishobora kurangira mu minsi mike iri imbere, uyu muhanzi agahita atangaza ku mugaragaro ko yinjiye mu mitungo ya Swansea City.
Snoop Dogg, usanzwe uzwiho gukunda umupira w’amaguru no gushyigikira amakipe atandukanye, yaba mu Bwongereza no ku isi hose, aje asanga Luka Modrić, umukinnyi ukomeye wa Real Madrid w’Umunya-Croatia, uherutse kwinjira mu banyamigabane ba Swansea City, mu rwego rwo kuzamura izina ry’iyi kipe no kuyihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Uyu muraperi w’imyaka 53 ntiyigeze ahisha urukundo afitiye ruhago, ndetse yigeze gutangaza ko afite inzozi zo kugira ikipe ye bwite akorana nayo, akayigiramo uruhare mu miyoborere n’iterambere ryayo.
Ubuyobozi bwa Swansea bwatangaje ko iyi gahunda izatanga icyizere cyo guteza imbere ibikorwa by’iyi kipe haba ku rwego rw’imari, kwamamara no gushaka impano nshya.
Hari icyizere ko kuba aba bantu bakomeye mu myidagaduro no mu mikino binjiye mu banyamigabane ba Swansea, bizakurura n’abandi bashoramari, ndetse n’abafana bashya, by’umwihariko bo muri Amerika, aho Snoop Dogg afite igikundiro gikomeye.
Ibi byose bishobora guhindura isura ya Swansea City, bigatuma iba imwe mu makipe akurura isoko rinini ryo hanze y’u Bwongereza.
