
Imbwa yitwa Baby Boy Broadus imaze gukundwa nโibihumbi byโabakunzi kuri Instagram
Umuraperi wโikirangirire ku isi, Snoop Dogg, yongeye kwerekana urukundo rudasanzwe afitiye imbwa, nyuma yo gufungurira imbwa ye nshya konti ya Instagram yihariye.
Ibi bibaye hashize ibyumweru bibiri gusa Snoop Dogg apfushije imbwa ye yari yise Juelz, imbwa yari yarahawe na mugenzi we mu muziki Wiz Khalifa mu mwaka wa 2014. Juelz yari icuti magara ya Snoop, ndetse yayigaragazaga kenshi ku mbuga nkoranyambaga ze.
Imbwa nshya, Snoop Dogg yayise Baby Boy Broadus, izina ryayo rikaba rihuje na nyirayo witwa Calvin Broadus Jr. Nyuma yโuko Snoop ayishyize ku mbuga nkoranyambaga, yahise itangira gukundwa nโabantu batari bake ku isi hose. Konti yayo ya Instagram imaze kugira abayikurikira barenga ibihumbi 66, kandi buri foto cyangwa videwo ishyirwaho ihita igira ibitekerezo nโibikunze byinshi.
Abakunzi ba Snoop Dogg ndetse nโabakunda inyamaswa, bakomeje gutanga ibitekerezo bishimangira ko bishimiye uburyo uyu muhanzi akomeza kubungabunga no gukundisha abantu inyamaswa, byโumwihariko imbwa.
Snoop Dogg, uzwi cyane mu muziki no mu bikorwa bitandukanye byโubucuruzi, asanzwe ari nโumwe mu bantu bazwiho kugira imbwa nyinshi aho atuye. Baby Boy Broadus, ibaye nkโikiziba icyuho cyasizwe na Juelz, kandi bigaragara ko izahabwa urukundo nโubwitange bukomeye.
Nubwo ari imbwa, Baby Boy Broadus imaze gukurura abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo bishoboka ko ishobora no kuzamura izina rya Snoop Dogg kurushaho mu bijyanye no kwamamaza, cyane ko benshi bahamya ko iyi konti ishobora kuba izafasha no mu bucuruzi bwโibikoresho byโimbwa.
Wari ubizi? Snoop Dogg si ubwa mbere akoze ibikorwa bijyanye nโimbwa. Mu myaka yashize, yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye agaragaza urukundo rwe ku nyamaswa, ndetse akanatanga ubutumwa bwo kuzitaho.
Instagram ya @babyboybroaddus ubu ni imwe mu zikurikirwa cyane mu zโinyamaswa zโabamamare, kandi abakunzi ba Snoop barasabwa gukomeza kuyikurikira kugira ngo batagirwa inyuma mu buryo bushya uyu muraperi ari gukoresha mu kugaragaza Baby Boy Broadus nkโigice cyโumuryango we.