Sophia Umansky, umukobwa wa Kyle Richards, yatangaje ko arimo kugwa umusatsi cyane nyuma yo gukoresha umuti ugabanya ibiro, agahishura ko ashobora no gusigara atagira umusatsi mu cyumweru kimwe
Sophia Umansky, umukobwa wโimyaka 25 wa Kyle Richards na Mauricio Umansky, yatangaje ko amaze amezi ane akoresha umuti wa Mounjaro mu rwego rwo kugabanya ibiro, ariko kuri ubu atangiye guhura nโingaruka zikomeye zirimo kugwa umusatsi ku buryo buteye inkeke.
Ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2025, binyuze kuri konti ye ya TikTok, Sophia yashyize hanze amashusho amugaragaza asobanura uko imisatsi ye iri kugwa umunsi ku wundi. Ati:
“Ndabashimira ko mfite umusatsi mwinshi, kuko uko ibintu bigenda, mu cyumweru kimwe nshobora kuba nsigaye ndi inshushubike.”
Uyu mukobwa usanzwe ari umwe mu byamamare byagaragaye muri Buying Beverly Hills, yavuze ko ikibazo cyโugugwa kโumusatsi cyatangiye kugaragara mu byumweru bitatu cyangwa bine bishize. Nubwo mu mashusho yari afite umusatsi usukuye kandi ubarwaho neza, yagaragaje amafoto yโubwiherero bwe burimo uduseke twโumusatsi twari twaraguye mu ishyura no ku isabune.
Yagize ati:
“Reka mbereke agace gato kโamashusho agaragaza uko umusatsi wanjye ugenda ugwa buri munsi. Kandi ibyo muri kureba si kimwe cya kabiri cyโibiri kuba.”
Yunzemo ko uko abibona “bimeze nabi cyane kuruta ibyo nerekanye”, kuko ibyo yashyize hanze ari amafoto yโimbere na nyuma yo koga gusa. Mu mashusho yakurikiyeho, yagaragaje uko anyuza intoki mu musatsi we, agakuramo agace kโumusatsi kinini kidasanzwe.
Nubwo agaragaza impungenge, Sophia yahise asobanura ko atemeza ko kugwa kโumusatsi kwe gushingiye ku muti ubwe:
“Sinibwira ko kugwa kโumusatsi ari ingaruka zihita zituruka kuri uriya muti ubwe. Ahubwo mbona ari ingaruka zituruka ku kugabanuka gukabije kwโibiro bitewe nโiyo miti, no kudafata intungamubiri zihagije zirimo poroteyine na vitamini.”
Yakomeje avuga ko ubu yatangiye gukora ibishoboka byose ngo afate vitamini ndetse arye ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine, mu rwego rwo guhangana nโizo ngaruka.

Ibyavuzwe na Sophia bihura nโindwara izwi nka telogen effluvium, aho umuntu agira ikibazo cyo kugwa umusatsi kubera ihungabana riturutse ku kugabanuka kwโibiro cyane kandi vuba, nkโuko bivugwa ku rubuga Drugs.com.
Sophia yagaragaje kandi ko amaze igihe akoresha ibikoresho byiswe OMI Hair Growth Peptides, ndetse akongeraho collagen na Grรผns vitamins mu rwego rwo gufasha umusatsi we kongera gukura.
Umuti wa Mounjaro, uwo Sophia yavuze ko amaze amezi ane akoresha, ni umuti wemerewe nโIkigo cyโAbanyamerika gishinzwe kugenzura ibiribwa nโimiti (FDA) ku barwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2 Diabetes). Uyu muti, uzwi ku izina rya tirzepatide cyangwa Zepbound, ukoreshwa kandi cyane mu kugabanya ibiro kuko ugabanya ubushake bwo kurya ndetse ugafasha umubiri mu buryo bwihuse mu gusya isukari nโibinure.
Nubwo Mounjaro ushimirwa na benshi kubera uburyo ukoreshwa mu igabanyuka ryโibiro rikabije mu gihe gito, ibibazo nkโibi Sophia agaragaza bishobora gutuma abakoresha uyu muti cyangwa abawuteganya kujya bawitondera.
Ibi bishyira umutima impungenge ku baturuka mu miryango izwi mu myidagaduro, dore ko Sophia ari umukobwa wa Kyle Richards, icyamamare muri Real Housewives of Beverly Hills, ndetse na Mauricio Umansky, umuherwe usanzwe ari rwiyemezamirimo ukomeye mu byโubutaka.
Uyu mwari usanzwe agaragara kenshi kuri TikTok na Instagram, akomeje gukurikirwa nโabatari bake kubera uburyo asangiza ubuzima bwe bwa buri munsi nโibimubaho atazuyaje, harimo nโibi bibazo bikomeye yahuye na byo.
Waba utekereza iki ku ngaruka zo gukoresha imiti igabanya ibiro nkโiyi?