Ku wa Kane, urukiko rwo muri Leta ya California rwanzuye ko umuraperi Soulja Boy, witwa DeAndre Cortez Way w’imyaka 34, agomba kwishyura indishyi zirenga miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu, gukubita no gutera ihungabana uwahoze amukorera.
Icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’abacamanza bo muri Los Angeles nyuma y’ibyumweru bitatu by’urubanza rwabereye i Santa Monica, muri California.
Urukiko rwategetse ko uwo mugore, utatangajwe amazina, ahabwa miliyoni 4 z’amadolari nk’indishyi zisanzwe, hamwe n’andi 250,000 y’amadolari nk’indishyi z’igihano.
Soulja Boy yahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no guteza uwo mugore ihungabana rikomeye. Gusa ntiyahamwe n’ibyaha byo kumufungirana ku gahato hamwe n’ibindi byari bimuregwaho.
Umwunganira mu mategeko, Rickey Ivie, yagize ati: “Turacyemera ko ibimenyetso bitagaragaza ukuri kw’icyemezo cyafashwe. Birababaje ko imyumvire n’ingaruka z’umuco runaka byagize uruhare mu isesengura ry’urubanza. Bwana Way afite umugambi wo kujurira kugira ngo aharanire ubutabera.”
Uwunganira uwo mugore, Neama Rahmani, we yavuze ati: “Icyemezo cy’uyu munsi ni intangiriro y’ubutabera ku bahohotewe na Soulja Boy, ndetse n’abandi bahohoterwa mu ruganda rw’umuziki.”
Uwo mugore yatanze ikirego mu 2021, avuga ko yatangiye gukorera Soulja Boy mu 2018 amwizeza kumuhemba $500 buri cyumweru mu mirimo yo mu rugo n’izindi nshingano zihariye, ariko ntibyamuhaye.
Nyuma yaje gukundana na we, ariko urukundo rwabo rwaje kuvamo ihohoterwa rikomeye ryamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.
Yavuze ko yizeraga ko amukunda, ariko yakomeje kumuhohotera kugeza mu 2020. Nyuma y’aho yagerageje kwitandukanya na we, yaje gukubitwa no gufatwa ku ngufu ubwo yasubiraga gufata ibintu bye.
Soulja Boy, ukomoka i Chicago, azwi cyane kubera indirimbo ye yise “Crank That (Soulja Boy)” yasohotse mu 2007, yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse inamuhesha guhatanira Grammy mu cyiciro cy’indirimbo nziza za rap.

