
Ku busabe bw’abafana be, bamenyekanye ku izina rya The Spice Gadgets, umuririmbyikazi Spice Diana yamaze gukuraho amashusho y’indirimbo “Gwokute Gwobba” remix yakoranye na Uncle Chumi kuri konti ye ya YouTube.
Spice Diana na Uncle Chumi binjiye muri studio muri Werurwe, basohora iyi remix y’indirimbo yamenyekanye cyane ya Uncle Chumi, “Gwokute Gwobba”.
Iyi ndirimbo yahise ikurura abantu benshi ikigera kuri YouTube ya Spice Diana, ariko ubu ntikiharangwa na gato.
Kuva icyumweru gitangiye, abafana ba Spice Diana bagiye bamugaragariza ko batishimiye iyi ndirimbo, ndetse bamusaba kuyihanagura burundu akanareka gukorana na Uncle Chumi.
Bavuga ko Uncle Chumi atigeze agira ishimwe na rito kuri Spice Diana, ahubwo akomeje kumusebya mu biganiro bitandukanye atanga mu itangazamakuru.
Uncle Chumi aherutse kumvikana avuga ko yashyizweho igitutu ngo akore iyi remix, ahatirwa n’umujyanama wa Spice Diana, Roger Lubega.
Ku rundi ruhande, Spice Diana yavuze ko yatunguwe cyane n’aya magambo ya Chumi, kuko yamwakiriye nk’umuvandimwe ndetse amuha ikaze no mu rugo rwe igihe cyose yamugannye.