
Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko amakimbirane afite na Sheebah yatangiye ku butumwa bwa Instagram Swagg Mama yashyize hanze imyaka ibiri ishize.
Nk’uko bivugwa na Source Management, icyo gihe Spice Diana yari afite ibibazo na Ritah Danchall, hanyuma Sheebah ashyira ku mugaragaro ubutumwa kuri Instagram amunenga.
Spice Diana yavuze ko byamutangaje cyane kubona Sheebah amunenga ku mugaragaro kandi barigeze kuvugana mu buryo bw’ibanga, ndetse akanamufasha mu kumurika igitaramo cye.
Yagize ati:
“Yashyize ubutumwa kuri Instagram anshinja iby’uwabyinnyi wambeshyaga ko namuteye ubwoba. Yabishyize ahagaragara kandi afite numero zanjye. Yarashoboraga kumpamagara cyangwa kunyandikira.”
Yakomeje agira ati:
“Ku bwanjye, si ibintu umuntu ufite ubwenge yakora. Nabonye ubwo butumwa kuri Instagram mpita munyura kure, kuko sinashoboraga kwihanganira iyo mbaraga mbi.”
Spice Diana yongeye gushimangira ko atigeze aba inshuti magara na Sheebah, ahubwo mbere baruzuzanyaga mu rwego rwo kubahana nk’abantu bakora umwuga umwe.
Ati:
“Nta nshuti twigeze tuba, twari abantu bakora umwuga umwe gusa,” yashoje avuga.