
Mu gikorwa cyuzuye urukundo n’ishimwe, St. Andrew’s College, Sanda ryizihije isabukuru y’imyaka 16 ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, ritanga icyubahiro gikomeye ku muhanzi w’icyamamare wo muri Uganda Spice Diana ryita izina rye kuri imwe muri za dortoire z’ishuri.
Ibi byatangajwe na Spice Diana ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’ishuri ku bwo kumuha iryo jambo ry’icyubahiro.
Yanditse agira ati:
“Nkiri umwana, nakundaga kubona imihanda n’inyubako zahawe amazina y’abantu bakomeye mu mateka ya Uganda. Sinigeze nibwira ko igihe kimwe izina ryanjye rizagira icyo risobanura ku rwego nk’urwo.”
Yakomeje agira ati:
“Kuri St. Andrew’s, dortoire yitwa ‘Spice Diana’, kandi kuri njye ni igikorwa gikomeye. Ni ikimenyetso gikomeye kinyibutsa ko uko uhabwa icyubahiro ari nako uhabwa inshingano zikomeye.”
Spice Diana yanahaye ubutumwa abana bazatura muri iyo dortoire, ababwira ati:
“Izina ryanjye rikomeze ribabere urwibutso ko inzozi zanyu zishoboka kandi zifite agaciro.”
Yasoje ashimira ubuyobozi bw’ishuri, agira ati:
“Ndashimira byimazeyo Abayobozi, Padiri Lawrence n’itsinda ryose riyobora St. Andrew’s Sanda ku cyubahiro ntagereranywa mwampaye.”
