Nyuma y’imyaka irenga 14 umwanditsi wayo agerageza kuyimenyekanisha, ‘Squid Game’ yabaye filime y’uruhererekane yakunzwe cyane ku isi hose, yongeye guteza impaka nyinshi kuri Netflix, aho abantu bavuga ko ari umwe mu mikino mibi, ibabaje ariko inigisha cyane ku buzima bwa muntu.
Uru ruhererekane rwatangiye gukinwaho mu myaka 12 yabanjirije iyi, ariko Hwang Dong-hyuk, umwanditsi warushyize ahagaragara, amaze imyaka 14 atangira ku rutonde rw’ibitaramenyekana kuko amashami menshi y’ikinamico n’abatunganya amafilime bamwangaga.
Ntibabyumvaga uko abantu bashobora kwicwa ku mugaragaro nk’urugamba rwo kurwana n’ubukene, ubusumbane n’ubugambanyi bwo mu buzima bwa buri munsi.
Gusa, ubwo rwamamazwaga ku rubuga rwa Netflix, rwahise rucengera abantu barenga miliyoni 100 mu minsi mike, rukaba rwarabaye imwe muri series zikurikiwe cyane mu mateka y’iyo sosiyete.
‘Final’ yayo yategerejwe n’abakunzi bayo nk’uko umuntu ategereza igisubizo ku bibazo by’ingenzi mu buzima bwe. Igaragaza ishusho y’ukuntu umuntu ashobora guhitamo kubaho atisunze amahame y’isi, cyangwa guhitamo kwigomwa byose kugira ngo arengere abandi.
Ni agace gafunguye imitima y’abantu ku byabaye mu byiciro byabanje, gasiga ibibazo byinshi mu mitwe y’abakunzi ba sinema: Ese kugera ku ntsinzi bisaba iki? Ese umuntu utangiye nabi ashobora kurangiza neza?
‘Squid Game’ ikomeje kuba ishusho ikomeye y’uko ishyari, ubukene n’amaherezo y’ingaruka z’ubuzima busharira, bishobora kugaragazwa binyuze mu mikino y’abana bato igaragaza gukina nk’iyoroshye, ariko yuzuyemo amarira menshi, amaraso, n’ibikomere by’umutima.
Reba agace gato ka Final