Indege nto itwaye amafaranga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) yakoreye impanuka hafi y’umurwa mukuru Juba, yica abantu barindwi mu bantu umunani bari bayirimo, nkuko abategetsi babivuze.
Bane muri abo bapfiriye muri iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy’ejo ku wa gatandatu ni Abanya-Sudani y’epfo, babiri ni abo muri Tajikistan naho undi umwe ni uwo muri Ukraine, nkuko byatangajwe na Perezida Salva Kiir, mu butumwa bwo kwihanganisha imiryango yabo.
Umwe wayirokotse ari kuvurirwa mu bitaro.
Perezida Kiir yanditse ati: “Twese turababaye cyane kandi dufite agahinda kenshi mu mwanya w’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka”.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’akanya gato iyo ndege ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’i Juba.
Iyi indege yo mu bwoko bwa Antonov 36, yari yahawe akazi na banki ya Opportunity Bank ko gutwara imishahara y’abakozi ba PAM bakorera mu mujyi wa Wau – umujyi mukuru wa leta ya Bahr El-Ghazal iri mu burengerazuba bw’igihugu.
Mukiganiro Madut Biar Yel,minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Sudani y’epfo, yagiranye n’umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru yagize ati
“Nabwiwe ko umubare [w’ayo yari itwaye] ari amadolari 35,000 y’Amerika [arenga miliyoni 33 mu mafaranga y’u Rwanda]”.
“Aya ni amafaranga yapfuye ubusa kuko indege yakoze impanuka igashya igahinduka ivu”.
Yongeyeho ko hashyizweho akanama ko gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.